Perezida wa Repubulika muri "Vacances"!
 
Pawulo Kagame alias Mzee-Kidjana avuye mu kiruhuko mu Budage aho abatugejejeho iyi nkuru bamubonye mu ntangiriro z'iki cyumweru. Perezida wa Repubulika yafashe ikiruhuko ari kumwe n'umugore we n'abana be kandi bagiye mu Budage mu ibanga ku buryo benshi batabirabutswe. Abazi neza Mze-Kidjana bemeza ko ari ko asanzwe ariko ngo muri ibi bihe asigaye agira ibanga rikabije.
 
Yirirwa i Kigali agataha i Bagdolité!
 
Benshi bamaze kumenya ko Mzee-Kidjana atagitaha mu ndake ze z'i Kigali kuva aho ikihebe kitazwi cyari kimwivuganye hakabura gato. Perezida wa Repubulika utarazuyaje gutangaza ko arambiwe abamubeshya bakaba ngo baramuhinduye umuyoboro ucamo "gasiya zose" yahisemo kujya yirirwa i Kigali akitahira kuri Muhazi abanyarwenya bita Bagdolité babigereranya n'igihe Mobutu (ikindi gihangange) wa Zaïre atari agikandagiza ikirenge i Kinshasa mu marembera y'ingoma ye.
 
Nyamara Mzee-Kidjana we aracyakomeye turebye ibikomangoma bimaze iminsi biza kumusura uretse ko abemera indagu n'ibihuha bitababuza guhwihwisa ko ahubwo ibyo bikomangoma birimo gusezera kuri Kagame. Nguwo umugore wa Bush, nguwo uwa Blair, nguwo Clinton. Aba bose kandi nta ko baba batagize mu kurushanwa kuvuga ibigwi n'ubutwali bya Mzee-kidjana. Nyamara we ubwe yivugiye ko kubera amatiku y'abafasha be yise "stupid" atakigira umwanya wo gutekereza ibyagirira rubanda akamaro! 
 
Izihe mpinduka nyuma ya Kaberuka?
 
Nyuma y'itorwa rya Donald Kaberuka wegukanye ejobundi intsinzi yo kuyobora BAD, abantu biteze impinduka nyinshi muri Gouvernement. Usibye kumenya uzasimbura Kaberuka ku mwanya wa Minisitiri wa Finances yari amazeho imyaka hafi 8, inkuru zitari zasobanuka neza ziremeza ko Mzee-Kidjana agiye guhindura benshi muri Guverinoma ku buryo bamwe babona na Makuza mu bagenda. Ikibazo rero ni ukumenya niba noneho Perezida yaba yiyemeje gusezerera bamwe yaregaga ko "bamupakiramo ibintu bidafite akamaro" ngo bigatuma adakorera abanyarwanda nk'uko abyifuza. Hari n'inkuru zivuga ko Mzee-Kidjana azavugurura inzego z'ubuyobozi bw'ingabo ataretse n'iz'iperereza zikomeje kwibazwaho byinshi nyuma ya za affaires Kayumba/Karegeya na n'ubu zitari zasobanuka bihagije. Amakuru tutari twabonera gihamya aravuga ko Kabarebe James ashobora kuzasimburwa na Kayonga Charles ku buyobozi bukuru bw'ingabo ngo noneho Kabarebe akinjira muri Guverinoma. Ngo Ndahiro Emmanuel azasimburwa ku buyobozi bw'iperereza bavuga ko bwamunaniye ndetse hari n'inkuru zivuga ko Iperereza ryose(iryo mu gihugu imbere n'iryo hanze) rigiye kwugurirwa Nziza Jacques! 
 
Ibi byose ngo ni byo Kagame yari amaze igihe ategurira mu Budage mu kiwse vacances avuyemo. Ikindi kandi ngo mu rwego rwo gushimira abategarugori ukuntu bavugisha "ukuri kubaka", Mzee-Kidjana agiye gushyiraho Minisitiri w'intebe w'umugore. Ushyirwa mu majwi muri za salons z'i Kigali akaba ari Mme Solina Nyirahabimana usanzwe ari Minisitiri muri Présidence ya Repubulika.
 
Ngo ikibazo cya Fdlr cyaba kigiye kubonerwa umuti
 
Mzee-Kidjana kandi ngo yaba ashaka no kurangiza ikibazo cya Fdlr gikomeje kumuteranya na Kongo ya Kabila ndetse na bimwe mu bihugu bimushyigikiye nka Amerika n'Ubwongereza bikomeje kumugirira akabanga kuri icyo kibazo n'ubwo bitabura kumusaba guhindura amarere. No mu bihugu bigize Umuryango w'ubumwe bw'Afrika kandi, harimo ibisaba Kagame gushyira mu gaciro agashaka uko yumvikana n'abamurwanya bitagombye gusubiza akarere k'ibiyaga bigari mu ntambara. Ni muri urwo rwego Ndahiro, Gatsinzi na Rwarakabije bamaze iminsi biga kuri Hakizabera Christophe na bagenzi be bafatanije guhirika ubuyobozi bwatowe bwa Fdlr ngo bagamije gushyikirana na Kigali. Amakuru tumaze kumenya aravuga ko n'ubwo nta cyaha FPR irega Hakizabera, Gatsinzi n'abandi basirikare bahoze muri FAR bemeza ko Hakizabera yahunze muri 1973 ngo "atinya gukurikiranwa kubera kunyereza umutungo"!!! Aha ariko ntawabura kwibaza niba atari ibya ex-far zitinya guhangana n'izindi.
 
Umwe mu bakozi bo mu nzego z'iperereza utashatse kumenyekana yatubwiye ko imwe mu nshingano za Guverinoma nshya Mzee-Kidjana yitegura gushyiraho ari ugucyemura burundu ikibazo cya Fdlr.