Anastase Murekezi, Minisitiri w’intebe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Mata 2016 ni bwo abakozi bo mu biro bya Minisitiri w’intebe n’ibigo bibishamikiyeho ndetse n’aba Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(Migeprof) bagize umugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Akaba ari ku nshuro ya mbere umugoroba nk’uyu utegurwa n’ibiro bya Minisitiri w’intebe nyuma y’iyi myaka 22.

Ni umugoroba waranzwe n’ubuhamya n’ibiganiro bitandukanye by’inararibonye nka Pastor Antoine Rutayisire, Dr. DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre uyobora Ibuka na Dr BIZIMANA Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG watanze ikiganiro cyagarutse ku mateka y’ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kera ikaza kugera ku itegurwa rya Jenoside mu 1991 n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Dr. DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre uyobora Ibuka,yavuze ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho yashimye Leta ku bufasha idahwema gutanga, agaragaza ko n’ubwo hakiri ibibazo ariko ko abarokotse bagaruye icyizere cyo kubaho.

Mu kiganiro cyatanzwe na Pasiteri Antoine Rutayisire ku gaciro ko kwibuka mu nzego zaLeta, yagarutse no ku buzima bwe nyuma ya 1963 ubwo se yicwaga n’abahutu nyina akabimuhisha, ndetse anatanga uburyo abona gahunda ya Ndi Umunyarwanda yakomeza gushyirwamo imbaraga ikaba umuti wo kunga abanyarwanda.

Ikiganiro gikuru kuri uyu mugoroba wo kwibuka cyanafashe umwanya munini, ni icyatanzwe na Minisitiri w’intebe Anastase MUREKEZI, aho yatanze ubuhamya bwe avuga ukuntu yakuze yarabwiwe na se na sekuru ko ari umuhutu ndetse binanditse mu gatabo k’irangamuntu ka kera kitwaga ibuku nyamara igisekuru cye ari Abatutsi.

Minisitiri w’intebe Murekezi uvuka mu Karere ka Nyaruguru, mu buhamya bwe avuga ko yakuze abwirwa ko igisekuru cye gikomoka mu Mutara w’ I Ndorwa . Avuga ko n’ubwo se na Nyina bashaje ariko bakiriho, akaba abashimira ko bamureze batamwigisha amacakubiri y’amoko.

Minisitiri w’Intebe agira ati: “Nabasabye ko mumpa umwanya urambuye nkabaha ubuzima bwanjye nkabuhuza n’ubuzima bw’igihugu.., ubwo mumbona nkomoka muri Nyaruguru, Data na Mama n’ubwo bashaje baracyariho, ariko mbakundira ko batandeze mu macakubiri, ariko babanje kumbeshya ariko narabababariye.”

Minisitiri Murekezi avuga ko yakuze abwirwa ko se wa Sekuru yaje kugirwa umuhutu nyamara yari umututsi kubera ko nyina yigeze guhakwa mu bahutu ahita ahabwa ubwoko bw’abahutu, bituma igisekuru cyose gikura kitwa abahutu.

Ati :”Ubundi sogokuru atarapfa ndetse na Data ajya abimbwira, ngo ubundi dukomoka mu Mutara w’i Ndorwa, noneho nyina wa se wa Sogokuru Nyiramasugi yaje gutana n’umugabo we bashwanye aza kuva ahitwa i Gihindamuyaga, mu Karere ka Huye bari batuye ajya i Nyaruguru ahakwa k’umutware w’umuhutu wari uhari ariko akaba yari ahetse umwana w’umuhungu w’uruhinja witwaga Habiyambere ari we se wa Sogokuru, uwo mwana akurira aho n’ubwoko bwe buhita buhinduka ubuhutu gutyo kuko nyina yari yahatswe muri abo bahutu.”

Minisitiri w’intebe avuga ko guhera ubwo ari bwo bahise baba abahutu ndetse byandikwa mu ibuku ndetse n’aho amarangamuntu aziye bakajya bandikamo Hutu ari na byo byamukijije mu gihe cya Jenoside.

Ministiri w’intebe Anastase Murekezi yakomeje agaya cyane abakoloni n’abayobozi bo muri Repubulika ya mbere n‘iya kabiri ukuntu baranzwe no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside yo kwangisha Abahutu Abatutsi, byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara ubuzima abarenga miliyoni.

Mu myaka ya za 1991, ni bwo Murekezi yafashe icyemezo cyo kujya muri politike y’amashyaka, ari bwo yajyaga mu ishyaka PSD, aho avuga ko bafatanyije n’andi mashyaka nka PL na MDR batangiye gutegura umugambi wo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana no guhirika uwari Minisitiri w’intebe Nsanzimana.

"Si ukubeshya iyi Primature mubona ifite amateka Atari meza, niho hari ibiro by’ishyaka rya MRND, hari hatinyitse na Habyarimana yari ahafite ibiro, tujya kuhatinyuka, amashyaka ataravugaga rumwe na MRND twakoze urugendo rwo kuza gukuraho Minisitiri w’intebe Nsanzimana kugira ngo ibintu bihinduke. Ni bwo bwa mbere nari mbonye ikintu numvaga kidashoboka mu Rwanda, ariko kubera igitutu cy’amashyaka menshi no kuba FPR yari yatangiye urugamba rwo kubohora igihugu twaratinyutse ariko twari tuzi ko dushobora no gushira.”

Minisitiri Murekezi avuga ko muri Jenoside hagati, Leta y’Abatabazi ubwo yari iri mu nzira ihunga ngo yatanze amatangazo akabwirwa ko na we bamuhamagaye ngo agaruke mu kazi ariko akagira amakenga akabyihorera kuko yakekaga ko bamenye ko akiriho bakaba bashaka kumwica.

Asoza ubuhamya bwe Anastase Murekezi yasabye abakozi bose kwitabira gahunda ya Ndi Umunyarwanda himakazwa ubumwe n’ubwiyunge,abibutsa kandi ko igisubizo ku bibazo u Rwanda rufite kiri mu maboko y’abanyarwanda ubwabo.

Yavuze ko kubera Imana igira imbabazi no kubera ubushishozi bwa Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yamugiriye icyizere amuha imirimo ikomeye yo gufatanya n’abandi mu kuyobora abanyarwanda mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ubusanzwe Murekezi Anastase ni Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2014, uyu akaba ari umwe mu myanya itanu y’ikirenga mu gihugu.

Mbere yo kugirwa Umuyobozi wa Guverinoma, akaba yaragiye ashingwa imirimo itandukanye irimo Minisiteri y’abakozi ba Leta n’indi.


Ubu buhamya bwumviswe mu mutuzo