Uyu mugabo, Musoni Protazi, minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu,  ni umwe mu bacuzi ba mbere b'ibitekerezo FPR inkotanyi igenderaho (ya mayele). Ibigwi bye ni byinshi:

- Yafatanije na Tito Rutaremara mu gutegura umushinga uhindura RANU ikitwa FPR.

- Ubwo yari komiseri muri FPR yateguye inyandiko ku kibazo cy'amoko mu Rwanda na n'ubu FPR ikigenderaho uretse ko igenda ihindura ikurikije inyungu zayo.

- Yagabanyije amasambu abanyakibungo ku ngufu byitwa ko "abaturage bigabaniye ku bushake" ayo "mayele" akurikizwa no mu yandi maperefegitura.

- Ya politiki yo gucyura impunzi "ku bushake bwazo" ni ibitekerezo bya Musoni. Izari i Burundi zihunga gacaca zo na n'ubu ntizirashira igihunga.

Ubu noneho rero ngo agiye kuvana intara kuri 12 azigire 5. Reka dutegereze turebe niba bizagirira abaturage akamaro cyangwa niba ari AMAYELE !

Murare aharyana !



Jean de Dieu Manishimwe
18 rue Auguste Perret
75013 Paris