De: "Zephanie Byilingiro" <byilin@hotmail.com> |
Date: Thu, 5 Feb 2004 04:08:01 -0500
Objet: [DHR] IBYARUDASINGWA THEOGENE BIRACYAZA
 

Subj: Ngibyo Ibishyashya
Date: 2/5/2004 2:17:09 AM Eastern Standard Time
From:
To:
Sent from the Internet (Details)





Bonjour,

Inkuru ubu iri ino ni iy'ihungishwa rya Theogene Rudasingwa, uwo mugabo ngo yakoresheje isosiyete ye itabaho, mbese ya Baringa, isosiyeti yishingiye ubwe ngo ifite ubuzima gatozi mu gihugu cya Kenya, hanyuma ngo akayihesha imilimo yo kubaka muri Perezidansi, akayihesha n'amafaranga atagira ingano ngo itaranatangira imilimo.  Ibyo yaje kubishwanira na shebuja, kugeza ubwo ibinyamakuru byanditse ngo muri perezidansi hari bombori bombori. Ubu rero iperereza ngo rimaze kwerekana ko yakoze ubujura buhambaye, ariko ikibabaje abantu kurusha ibindi kandi kinatangaje ni uko ibyo bihura n'uko Rudasingwa yahawe bourse yo kujya kwiga muri Amerika.  Nyamara se abifitiye inyota yo kwiga ntibasaba iyo bourse ngo bayibone.  Abantu bakomeje kwinubira iyo mikorere mibi y'akazu kuko ngo atari  ubwa mbere bakingiye ikibaba
abajura bo mu kazu, ngo bibaye nka byabindi bya Christine Umutoni wafashweho ubujura n'Inteko hanyuma akoherezwa muri Amerika kwiga, hashira igihe bakamugarura abantu bamaze kubyibagirwa bakamuhereza imilimo ikomeye kugeza aho bamugiriye Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, ururimi rwamugora agahindurirwa muri Uganda.
Abantu baranongeraho ko Gahima na Rudasingwa bakora nk'abandi bakabizira bati ese ko ari intero iturutse ibukuru barazira iki, bati hagomba kuba hari andi madosiye ya politiki amaherezo nayo araza kujya ahagaragara, bati ese ibyo shebuja wabo afite yaje abyikoreye ku mutwe arwana n'intambara?  Abandi  bakongeraho bati ese Col. Joseph Karemera  igihe yayoboraga Minisiteri, umugore we ntiyakoze sosiyete y'ubwubatsi kandi akayiha amafaranga itaratangira imilimo yo kubaka no gusana amashuli, ndetse ntibyaje no kugaragara ko imilimo yahawe batayikoze hari icyo byabatwaye. U Rwanda rugeze aharindimuka ni urwo gusabirwa.