Kuba Dogiteri Kagame avuga ko igihugu ategetse (uko abyumva) gitunzwe n’amahanga, ni ukuri. Igihe kirageze ahubwo ngo twibaze impamvu noneho asigaye abyemera, ndetse bikamutatsa, mu gihe twari tumenyereye kubwirwa ko ari « intare mu zindi », ko u Rwanda rugana Paradizo.

I

byo Kagame avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe neza byo ni inzozi. Ni ukwitiranya ubukungu bw’igihugu (bumeze nabi) n’ubw’akazu ke (bwatumbagiye) .

 

Nkuko nza kubyerekana mu kanya, Leta ya Dogiteri Kagame ibeshejweho n’Amahanga kurusha kure Leta ya Habyarimana yayibanjirije.

 

Naho Kanyarwanda we, ndakeka ko yitiranije imibare.

 

Ubundi iriya pourcentage (ijanisha) isobanura uruhare rw’amahanga mu ngengo y’imari rusange, ibumbiye hamwe. Amafranga yo kuziba icyuho (igihombo, déficit) ubundi akunze gutangwa n’Amahanga ku rugero rurenze 90%, ndetse runakabakaba 100% bitewe n’ibihe.

 

Ariko iyo ufashe uriya mubare ukawugereranya n’ingengo y’imari yibumbye, umubare ugwa hagati ya 50 % na 60% bitewe n’imyaka (ku ngoma ya Kagame, kuko ku ngoma ya Habyarimana umubare wari hasi cyane. Umubi wabaye 34% nkuko tuza kubibona). Ndakeka rero ko Kanyarwanda yitiranije uwo mubare muremure ariko ureba gusa agapande k’ingengo, ni ukuvuga igihombo (déficit) cyonyine.

 

 

 

INGERO:

 

 

Urugero rwambere: ingengo y’imari ya 2005 nigeze kuganiraho ku mbuga (tariki ya 12/05/2005) :

 

Amafaranga yari ateganyijwe gukoreshwa (dépense globale) : FRW miliyari 368.

 

Amafranga bwite Leta yateganyaga kwinjiza (recettes propres) : FRW miliyari 156.

 

Igihombo (déficit) : FRW miliyari 212 (yose yagombaga kwishyurwa n’amahanga).

 

Ni ukuvuga ko amahanga yishyuye mu by’ukuri miliyari 212 ku mafranga miliyari 368, ni ukuvuga 58 %. Urumva rero ko abakunze kwandika ko 60 % ya Budget isanzwe ya Leta y’u Rwanda ku butegetsi bwa FPR yishyurwa n’amahanga bifite ishingiro

 

Kubera ko ziriya miliyari 212 z’igihombo zateganywaga kwishyurwa zose n’Amahanga, umuntu yavuga ko amahanga yishyuye 100% y’igihombo cy’ingengo y’imari ya 2005 (niba koko ibyateganywaga byaratunganye) .

 

 

Urugero rwa kabiri : Tujye noneho rero ku ngengo y’imari ku gihe cya Habyarimana, twifashisha inyandiko ya Pierre Galand na Michel Chossudovsky nashyize ku mbuga tariki ya 24/07/2005:

 

Umwaka wa 1991 niwo mubi mu mateka y’ubutegetsi bwa Habyarimana, kuko intambara imaze gutera, amafaranga agenerwa ibikorwa bya gisirikare yavuye kuri   5, 4 milliards FRW agera kuri 13 milliards zirenze (umubare w’abasirikare wavuye kuri 5 000 ugera kuri 40 000).

 

Intambara na FPR yahise itera igihombo (déficit) gihwanye na FRW  miliyari 13, 1 (kijya kungana na budget nshya ya MINADEF, kandi kikaba ngo cyarishyuwe n’Amahanga 100%).

 

Ukurikije iyi nyandiko, amafaranga bwite ya Leta (recettes propres) yari FRW miliyari 25,5. Bisobanura ko Leta yateganyaga gukoresha uwo mwaka amafaranga ageze kuri miliyari 38, 6).

 

Dukurikije inzira twakoresheje mu rugero rwambere, Amahanga yishyuye 34% y’ingengo y’imari.

 

Nawe rero urabona ko uyu mwaka wa 1991, mubi by’agahebuzo  kuko intambara yari imaze kurota, watumye Leta itegetswe na Habyarimana ikenera inkunga y’Amahanga ihwanye na 34%. Mu gihe umwaka usanzwe nk’uyu wa 2005, utarangwamo intambara cyangwa ikindi cyorezo, Leta ya Dogiteri Kagame ikenera inkunga y’Amahanga ya 58%.

 

Utegera akaboko amahanga kurushaho arigaragaza rero:  Leta ya Kagame ikenera 58% y’Amahanga mu gihe gisanzwe, kitarangwamo intambara cyangwa ikindi cyorezo, mu gihe Leta ya Habyarimana yakeneye gusa 34% mu gihe kibi by’agahebuzo .

Mu yandi magambo, biragaragara ko Amahanga afatiye runini Leta itegekwa na dogiteri Kagame kurusha uko yari afatiye runini Leta yategekwaga na Habyarimana

 

Iyo abaryankuna ba FPR barenzwe, bakavuga ko Abazungu bari bahatse Leta zababanjirije, kurusha uko bimeze ubu, kiba ari ikinyoma cyambaye ubusa.

 

Biriya Dogiteri Kagame yavuze, yaribereye, naho ubundi yagombaga kuvuga ko kuva yategeka u Rwanda, gutegera akaboko Amahanga byiyongereye cyane.

 

Ndetse uroye ukuntu ubukungu bwifashe (mu Rwanda no kw’Isi), ntibizagabanuka, ahubwo biziyongera. Arabiruzi nawe kandi, ni nayo mpamvu atangiye gucika ururondogoro. Kuko biriya by’inkiko, aho bikomereye cyane, bizabangamira bikomeye akazi ko gusaba imfashanyo. Mbese nta bukonje ubona mu baryankuna ? (Biriya by’abakuru b’ibihugu, uroye byogejwe gusa na Olivier Nduhungirehe na Tharcisse Karugarama !)

 

Ushatse kugereranya  ku bundi buryo «dépendance » y’ingoma ya Kagame n’izayibanjirije, ushobora gusoma inyandiko nasohoye ku mbuga  tariki ya 26/10/2005, nsubiza Alex Shyaka. Dore igipande cyayo :

 

« Ese watubwira uko budget ubwayo ingana ugerageje n’uko yanganaga muri 1994, ese aho nayo ntiyaba nayo yariyogereye 60%? » (Shyaka).

 

Igisubizo [cyanjye]:

 

Ibyerekeye budget, twabigiyeho impaka nyinshi cyane guhera mu kwezi kwa kane. Jya muri archives, urabisangamo. Ubundi ariko, ikibazo ubaza, ndabona kitajyanye n’ibyo ntekereza ko wifuza kumenya. Niko mbibona, si « ukukunnyega ».

 

Ndakeka ko wifuza kunsaba ko naguha urugero rufatika rwerekana neza ko u Rwanda rutegetswe na Kagame k’Inkotanyi, rwarushijeho gutegera amaboko « Abakoloni », ugereranije n’ingoma zabanje (ingoma z’Abahutu Kayibanda na Habyarimana). Sibyo ?

 

Reka rero nguhe imwe muri za indicateurs de dépendance : ideni rifashwe mu mahanga (endettement extérieur) :

 

Ingoma ya Kayibanda+Habyarima na : hafi 950 000 dollars, mu myaka 32.

Ingoma y’Inkotanyi                              : hafi 600 000 dollars, mu myaka 10   

 

IKIGERERANYO CY’UMWENDA KU MWAKA:

 

-Ingoma ya Kayibanda+Habyarima na :$ 950 000 000 / 32 = 28 125 000 dollars (buri mwaka)

 

-Ingoma y’Inkotanyi                             : $ 600 000 000 /10 =  60 000 000 dollars (buri mwaka) 

 

Shyaka, ntiwirebera se? Miliyoni 60 kuri buri mwaka w'ubutegetsi, na miliyoni 28, na none kuri buri mwaka w'ubutegetsi, ikinini ni ikihe ra?

 

Iriya mibare rero niyo « innyega » théories zanyu zibeshya ko ingoma zabanjirije iyanyu ari zo zategeraga akaboko ba “néocols” (sic) kurushaho!.

 

Nyuma y’iyi indicateur nguhaye, mbwira impamvu yambuza kunnyega abamotsi babeshya ngo bo bazanye « libération » n’ « ubwigenge » mu bukungu no mu bindi ?

 

Nongere mbitsindagire :Inkotanyi ni zo zambere mu kurya imyenda y’Abakoloni (ku mugani wazo).   Kandi ntabwo waba urya imyenda y’abo “Bakoloni”, ngo uhindukire, wisharirize, ubeshye ngo urigenga. Ngiyo « fourberie na obscurantisme » itera isesemi.

 

Uba se ushaka kubeshya nde? Uyobewe se ko umwenda ushya ushyira uburetwa ? Ntabwo se uzi wa mugani ugira uti :  ”Les dettes réduisent l’homme libre en esclavage” (Publilius Syrus)?

 

None rero wowe na Nyandera, n’abandi baririmbyi, ibyo byose mubibonamo ubwigenge ! Ubahakanyije ngo ni ukunnyegana gusa, ngo ni agashushanyo ka BD…

 

 

Ngibyo ibisubizo mbashije kukubonera muri aka kanya, ndiho ndashakisha, ningira ikindi ngeraho ndakubwira. Ibyo ariko ntibyabuza nka Augustin Sebahakwa nawe ujya wandika kuri izi mbuga kunyunganira, cyane cyane ko yanabikozemo (ari OTR).

 

Iyo rero utunzwe n’Amahanga kariya kageni,  kwivovota ngo ugiye kurega abaturage b’ibihugu by’u Burayi (abanze kukuramya), ngo ugiye guca agasuzuguro, biba ari ukujijisha gusa gusa. Uroye neza, ni « ukwisamburirako nk’impene », aka wa mugani w’Abarundi.

 

Joseph Ngarambe, 7 Nyakanga 2008.

 

 





THeobald Rwaka <gakath53@yahoo. com> a écrit :

Nibarize Ngarambe Joseph,

Niba izi nyandiko zarakugezeho nagiraga ngo unsobanurire niba koko ibivugwa na Kagame byaba bifite ishingiro kandi unamenyeshe niba koko ibyo Kanyarwanda J J

avuga ko mbere y'ubutegetsi bwa FPR budget y'Urwanda yaterwa inkunga aconcurrence de (90%) naho ubu bikba byaragabanutseho 10% bikaba bisigaye ari 80 %.

Mbikubajije nkubera ko nkuziho ubuhanga muri ibi bibazo no kubera ibitekerezo byiza udahwema gutanga kuri  za Forum bigaragaza neza ko kimwe n'abandi ushishikajwe no gufasha abanyarwanda mu rugamba rwo kwibohora  muri byose.

Mbaye ngushimiye

Gakwaya Rwaka Theobald

 

Jean Jacques Kanyarwanda <jjkanyarwanda@ yahoo.fr> wrote:

* Perezida Kagame n'abanyarwanda bizihije umunsi wo kwibohoza, umunsi
wibutsa igihe FPR yageze ku butegetsi mu Rwanda. Ibyo biroli ngo
byabereye muli stade ya Gitarama aho perezida Kagame yavugiye ijambo
rilimo ko "imyaka 32 twapfushije ubusa, mu muvuduko dufite,
tuyisubirane. Muzi imyaka tumaze dutunzwe n,abandi n'iby'abandi, hen?
Abagiraneza, abagiraneza badutunga, bakatuzanira ibyo basaguye.
Umunyarwanda wibohoje murumva bitamuteye isoni
?"

Kagame yagombye kugira isoni zo kubeshya abanyarwanda kuko budget y'u Rwanda rw'uyu munsi ishyirwamo amafranga  y'amahanga (600 000 000$ buri mwaka) kugirango ibe exécuté. Murumva rero ko u Rwanda rukomeza gutega amashyi ibisagukira by'abagiraneza.

Igihuza ubutegetsi butatu mbwayobowe u Rwanda ni ikinyoma, kwirarira no kubeshya byabaye ihame ryo kuyobora.

Reka tugereranye igihugu nk'umuryango ugizwe n'umugabo, umugore n'abana umunani. Mwibaze umugabo udashobora gutunga urugo rwe umwaka wose kuko hari undi mugabo ukize umufasha guhahira urugo rwe amezi 8 kugirango babashe kurangiza umwaka bahaha ku isoko. Murumva ko uwo mugabo atakicara mu bandi ndetse no mu rugo iwe ngo yihandagaze avuge ko ari "nyir'urugo" . Noneho uwo mugabo akihanukira mu bandi ati "ndagaya abubatse mbere yanjye kuko ingo zabo zari zitunzwe n'abandi bagabo babafashaga guhahira ingo zabo amezi 10 ku mwaka". ndibaza ko abo bari kumwe bamusubiza ko ari umubeshyi.  Ngibyo rero ibya Kagame : kuba u Rwanda rwarafwashwaga kugeza kuri 90 % ya budget yarwo mu myaka 32 ntibikuraho ko mu myaka 14 inshize u Rwanda rwakomeje kwakira muri budget yarwo imfashanyo ya 80 %.
Ubwo Guide spirituel de la nation yitiranize igabanuka ry'i 10 % no kwihaza.

Twifurizanye umunsi mwiza wo kwibohoza

JJK


--- En date de : Ven 4.7.08, murebwayirea <murebwayirea@ yahoo.fr> a écrit :

De: murebwayirea <murebwayirea@ yahoo.fr>
Objet: [rwandanet] Pres. Kagame ngo imyaka 32 ya republika yapfuye ubusa
À: rwandanet@yahoogrou ps.com
Date: Vendredi 4 Juillet 2008, 20h59


mwiriwe mwese,

Dore amwe mu makuru y'u Rwanda nk'uko yatangajwe na bbc
gahuzamiryango uyu munsi:

* Perezida Kagame n'abanyarwanda bizihije umunsi wo kwibohoza, umunsi
wibutsa igihe FPR yageze ku butegetsi mu Rwanda. Ibyo biroli ngo
byabereye muli stade ya Gitarama aho perezida Kagame yavugiye ijambo
rilimo ko "imyaka 32 twapfushije ubusa, mu muvuduko dufite,
tuyisubirane. Muzi imyaka tumaze dutunzwe n,abandi n'iby'abandi, hen?
Abagiraneza, abagiraneza badutunga, bakatuzanira ibyo basaguye.
Umunyarwanda wibohoje murumva bitamuteye isoni?"

Rubanda rusanzwe narwo ngo rwishimiye umunsi mukuru, nk'uyu ati"uyu
munsi rwose watwibukije ko umuryango FPR wabohoye abanyarwanda barimo
bapfa, kandi baduha n,uburenganzira n,ubwisanzure, mbese
byadushimishije cyane kuko twibutse, kwabaye nko kubonekerwa kuko
abantu bali mu mahanga bapfa bamerewe nabi".

Uyu mugabo nawe nawe ngo "nka twe ababa baraturutse nko hanze
twasanze u Rwanda rumeze nabi cyane, aliko nk'ubu turasanga aho
tuhagereye rwarabaye rwiza abanyarwanda twese tuli bamwe n'bataragira
uwo mwuka mwizaa, aliko bazawugira kuko nta kundi babigira"

Naho uyu mudamu we ngo "utwibutsaa ibihe bibi twavuyemo ingabo
zikatubohora abanyarwanda twese tukibohora ibintu bikagenda neza mu
gihugu, umuten'urahalii. ..".

Uyu munsi wo kwibohoza ngo urizihizwa cyane mu Rwanda, mu gihe
uw'ubwigenge w'italiki ya mbere nyakanga nta biroli ugenerwa n'ubwo
ngo haba ikiruhuko mu gihugu cyose.

* Andi makuru y'u Rwanda ni ay'ibyo perezida Kagame yabwiye
ikinyamakuru "The financial time" cyandikirwa mu Bwongeleza. Perezida
Kagame rero ngo inkiko z'ibihugu by'i Burayi nizidahagarika ibirego
byatangiye ku basoda 40 b'u Rwanda, nawe ngo azarega abafaransa
bagize uruhare mw'itsembabatutsi. Perezida Kagame mu kiganiro
yahaye "The Financial time", ngo nta mpamvu n'imwe yatuma inkiko zo
mu Bufaransa no muli Espagne zirega ingabo z'u Rwanda, kandi ngo
nk'uko ibihugu by'i Burayi bishobora kurega ibihugu by'Afrika, ngo
ibi nabyo byarega ibihugu by'i Burayi.

Perezida Kagame kandi ngo igihugu ayobora cyifashe neza mu nzego
z'ubukungu, imibereho n'amajyambere, ngo aliko amateka mabi y'u
Rwanda niyo akunze gushishikaza ibihugu by'i Burayi.

Aya makuru yose, hamwe n'aya JP Bemba muli CPI, mwayiyumvira mu buryo
burambuye kuli www.bbc.co.uk/ greatlakes

WE nziza mwese