Victimes: Ubutumwa: Experts : Turwanye inkingi z'urupfu mu banyarwanda no mu isi
Banyarubuga muhangana n'ikibazo cy'ubwicanyi, 


Ubukoronize mu Rwanda bwagaruwe n'agatsiko k'abanyamahanga, abategetsi
b'u Rwanda ni imfungwa zabo. 


"Mwigira ubwoba isi iragenda yumva kandi  isobanukirwa. Niba bamwe
batabizi, iyi communication ku bwicanyi yatangiriye ku kibazo mu
banyarwanda,  bamwe bashyigikira abicanyi tutsi karahava abandi
bicisha hirya ariko ukuri kuranga kubakubita hasi ndetse bamwe
bigirayo. Ikibazo cyarakomeje noneho hakurikiraho gahunda ireba za
institution z'u Rwanda hirya ibintu biradogera biravugwa bamwe bati
dushyire mu gaciro abandi bati oya, ab'ibanze bati "OYA" nimwemere ko
abahutu bishwe mubahambire n'ababo.
Ikibazo cyarakomeje munzego mpuzamahanga nabo bashyiraho akabo ariko
baribeshya birimo birabakubita hasi,  nibareba nabi bazahava ari
ibivume bitazongera kugira agaciro mu isi y'abantu. Kuri ubu icyo
umunyamahanga ashaka kumvisha ni ukuvuga ngo génocide y'abahutu yabaye
  Congo kugirango byitwe ko ikibazo kiri hagati y'ibihugu bacyambure
abaturage. Ibyo kandi bazabinyanganyiriza mu ba Congomani bamaze
guhindurwa abicanyi kubera imitwe y'abicanyi yashyizweho kubushake
muri congo. Iby'ubwicanyi bwa kera bwose n'ubwicanyi bw'ubu bukorerwa
abakongomani bizavanga byose byitwe iby'abakongomani byose bizimirire
iyo.  Barashaka kwibagiza génocide y'abahutu yakorewe mu Rwanda
kugirango bagumisheho ubutegetsi bwa gihake bushingiye kubwicanyi
barimo bashyiraho muri Afrika.  Ikindi kigomba kumenywa ni uko buriya
butegetsi bw'u Rwanda si ubutegetsi bwashyizweho na leta
y'abanyamerika bose n'abanyaburayi bose ahubwo ni ubutegetsi
bwashyizweho na groupe y'abantu bake bari bafite ijambo muri izo leta
hirya no hino bakoresha n'amafaranga banizeza kuhakura inyungu kubera
congo n'ibindi, kandi nibiba ngombwa twumva ko benewabo bazabashyira
ahagaragara bikagaragara ukuntu ubuzima bw'umututsi n'umuhutu
bwaguranywe amafaranga na expérience politique isi yarabimenye ndetse
benshi barabyivugira ko bazabyitangariza.
 Buriya butegetsi bw'i Rwanda ni ubutegetsi bwashyizweho muri politiki
yo kugerageza no gukomeza gukoresha uburyo minorité igaragura abiyita
majorité ikoresheje iterabwoba n'ubwicanyi n'ibindi.  Ikibabaje ni uko
ibyo byakozwe n'abantu batitaye kunyungu z'abaturage basanzwe
b'ibihugu byitwa ko byashyizeho ubwo butegetsi.  Abandi babushyiriyeho
    kugarura ubukoroni wifashishije agatsiko ucunga neza uko ushaka.
Niyo mpamvu bihitiramo les criminels kugirango babone uko babaragira.
Ni ya gahunda yo gufata abanyururu ukaba aribo uhindura abakozi bakozi
ngo bakoresha abandi. Ng'ako akaga u Rwanda rwahuye nako. Ubukoroni
bwaragarutse muri 21 siècle.  

Kubijyanye na génocide yakorewe abahutu, icyo umuntu atagomba kwemera,
ni uko agomba gusaba ko ikibazo cya génocide yakorewe abahutu mu
Rwanda gikemuka kuri ubu, kuko nikidamuka  kizahinduka umutwaro
w'iteka uzajya uryanisha abanyarwanda kandi nta mututsi cyangwa
umuhutu wakwizera kubyungukiramo cyangwa kubiheza burundu. Uzibeshya
azashaka kubihisha.

Ba expert n'uburyo bakoreshwamo

Kubireba abantu bitwa experts bakoreshwa ngo bagumye bashyigikire
ubwicanyi n'ubukoronize bukorerwa abanyarwanda, mugomba gusobanukirwa
ikintu kimwe. Nta cyandikwa ku rwanda kitazwi n'abatega amatwi hirya
no hino, kijya gusohoka kizwi. Ndetse nta kitandikwa kidafite icyo
kigamije.  Bamwe mubo bita ba expert bafite projets bakoraho zizwi
n'abagomba kubimenya. Abagomba kubimenya hari abakora ako kazi hakaba
na bene wabo bandi bafite za contrat de lobbying na Communication
basinyanye n'abica cyangwa ababashyigikiye. Iyo kipe ifite
ibinyamakuru bakorana bakagira n'abo bita ba expert bakorana. Buri
wese ni mpereza nanjye ngutunganyirize ibyo ushaka. Niyo mpamvu umuntu
amenyereza abantu umurongo ejo ukabona yanazemo akantu cyangwa
akabikora muburyo buhishe bigoye kumenya. Mwe kuba abana ngo hagire
unyurwa manuma.  Buri munyarwanda arasabwa gusobanukira kandi
agashishoza kukantu kose gahise yitonze.  Abenshi muba expert barakora
imirimo yabo hakaza abandi iruhande bati tunagiremo aka kantu ntacyo
bitwaye. Byaba ari igitabo ati tunagiremo utu twa phrases zimwe ariko
usanga ari stratégiques kugirango ibintu byerekere iyo bigomba
kwerekera habi ho kumara abanyarwanda no gushyigikira ikibi.  Icyo
mugomba kumenya Ntabwo mufite uburenganzira bwo kwizera runaka. Ahubwo
mugomba gushimishwa n'icyo akoze cyiza.  Kandi nimwihereho mwe
abanyarwanda mukundane kandi mwizerane kuko mwifitemo abanyabwenge
bahagije   ndetse mufite n'icyo murusha abo bandi kuko muzi u Rwanda.
Nimutega ikivuye hanze cyonyine muzamenye ko nta munyarwanda
uzarokoka. Niba umunyamahanga afite ubushake nimumwegere nibyiza
gukunda abanyamahanga kuko niwo muco wa kinyarwanda,  niba
umunyamahanga ayobye mwitinya kumubwira uti wayobye uti kandi
tugusabye ako kanya guhita wikosora.  Niba umuntu akoze byinshi byiza
agakubitamo ikibi kibikubura byose wimutaho igihe kandi wigira ubwoba
bwo kumuhangara.  Iyo abishwe bose baza kugira amahirwe yo kumenya aho
urupfu ruturuka ubu tuba dufite abahutu n'abatutsi benshi bakiriho
kandi baba badufasha guhangana n'urupfu. Mwigira ubwoba. Mwica
iruhande rw'ikibazo. Iyo ikintu cyabaye ikibazo ubwo kiba cyagusabye
kugihanga ijisho kandi ukakibwira uti ndahari ntacyo umbeshya. Bamwe
ni expert mubyo bize ariko natwe abanyarwanda twarabyize kandi turi ba
expert mugushobora kubaho.  Iyo umuntu ashoboye kubaho muri ubu
bwicanyi bwaranze u Rwanda budasanzwe aba ari expert kuko kubaho
bitoroshye. Mwigira ubwoba ahubwo nimujagajage imfuruka ziturukamo
urupfu, ndetse nimuhige inkingi z'urupfu aho ziri hose haba
mubanyarwanda, mu banyamahanga no mubihugu. Nimubwire isi muti natwe
abanyarwanda dukeneye uburenganzira bwo kubaho no kugira demokarasi
isesesuye. Kandi ibyo birashoboka kubigeraho. Mwigira ubwoba ahubwo
nimugire ubutwari.  Ahari inkingi y'urupfu hose haba mubanyarwanda
cyangwa mubanyamahanga izumirwa izashenya vuba kuko inyinshi zimaze
gushenya.  Mwigira ubwoba kandi mwe guca iruhande rw'ikibazo".

Bahizi

De: Send an Instant Message "bahizij2002" <bahizij2002@yahoo.fr>
Date: Fri, 02 Sep 2005 08:20:56 -0000