UMUSESO No.222 17-23Kamena 2005

Urup.5

 

IBIMBABAZA : Nta « Nkotanyi » zikiri muri FPR !

 

Inyungu za benshi zasimbujwe inyungu za bamwe !

Ahasigaye ni ukurwanira amafaranga y’ubucuruzi bwabo,

igihugu kikabigwamo !

 

Nshuti bakunzi b’ibimbabaza muraho ? Tumaze iminsi tutavugana ! Ibyo nabyo birababaje ! Ariko hari impamvu, igituma, n’ikibitera ! Cyakora akababaro ko ni ka kandi. Ibi bintu ngiye kubabwira birababaje, kandi bibabaje benshi !

 

            Ejobundi ku ya 04 Nyakanga 2005, tuzaba twizihiza imyaka cumi n’umwe ishize, umuryango FPR-Inkotanyi ubohoje igihugu kuva mu maboko y’abicanyi, y’abajura… nyuma y’iyo myaka cumi n’umwe cyakora, biragaragara ko hataragera ko abanyarwanda baririmba intsinzi y’imiyoborere myiza ! Ibyo bijejwe se byose barabibonye ?

 

Ubukotanyi bwarabuze !

 

            Ku muntu usobanukiwe kandi uzi icyo ijambo Inkotanyi aricyo hanyuma agakurikiranira hafi imikorere y’ishyaka riri ku butegetsi –FPR-Inkotanyi n’abayirimo muri iki gihe, yakwemeza ko nta « Nkotanyi » zikiri muri FPR !

 

            Isesengura nakoze muri iki gihe, ryangaragarije ko ishyaka riri ku butegetsi (FPR-Inkotanyi), risigaye ari FPR gusa ! Iby’ubukotanyi byo byarazimiye pee ! Niba binahari bisigaranye bake !

 

            Ubusanzwe Inkotanyi muri make ni : « Ubunyangamugayo, guharanira ikintu ubudasubira inyuma, ubudahemuka, guharanira inyungu za benshi…» kandi ibyo byose ubu umuntu avugishije ukuri ntawe bikiranga muri FPR ! Hanyuma nkibaza nti : « Ese ubwo iracyari FPR Inkotanyi ? »

 

Nawe se? Dr Théogène Rudasingwa

© Nsekantakabuze

 

Inkotanyi: Nyakwigendera Fred Gisa Rwigema

© Nsekantakabuze

           

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Nkongera nkibaza nti « Ese abantu birirwa barahiza, bajya babasobanurira icyo Inkotanyi aricyo ? Za ngingo nako amahame umunani (8) aracyigishwa ? » Ikigaragara ni uko babarahiza babinjiza muri FPR gusa, ariko iby’ubukotanyi byo, ntabyo benshi bazi.

 

            Nawe se : « Hasigaye abambuzi, abajura, ibisambo , inkundamugayo, abanyamatiku, abikubira, abirasi n’ibindi nk’ibyo. » Umuntu akurikiranye imyitwarire n’imikorere ya FPR n’abayirimo yakwemeza ko kugeza ubu benshi mu barwanashyaka ba FPR baba abayitangiye (Founders) ndetse n’abayinjiyemo nyuma, icyo bareba ni inyungu zabo bwite gusa ! Birababaje !!

 

            Kugeza ubu harabarwa, haravugwa kandi hamaze kugaragara umubare w’abanyapolitiki munini w’abamaze gufatirwa, gufungirwa, ndetse no kwirukanwa ku mirimo kubera ruswa, ubujura, kunyereza n’ibindi ! Hari benshi kandi baba barakingiwe ikibaba ! Abo bose rero ngo baba batakiri Inkotanyi !

 

            Abayoboke ba FPR barenza amasaha atandatu (6) badakoze igikorwa cy’ubuhemu ni bake ! Kurwanira no guharanira inyungu za benshi byo byabaye inzozi ! Hanyuma se, abo FPR yinjije basanganywe ubuhemu ni bangahe ? Ubwo se abo nabo bari inkotanyi, hari uwaba yarabubigishije se ? reka da ! FPR ikwiye guhitamo ikitwa FPR gusa, ijambo inkotanyi rikavaho abayiyoboka bakayijyamo bayizi neza. Kugeza ubu benshi mu bayijyamo bose, baba bajya mu byo batazi. Birababaje !

 

Inyungu za bamwe, n’ubucuruzi bw’amashyaka n’abanyapolitiki bizahirika Igihugu !

 

            Ikigaragara ni uko iki gihugu cyavunye abantu kikanamena amaraso y’abanyarwanda batari bake, gishobora kuzahirikwa n’inyungu za bamwe ahanini ari abanyamuryango b’ishyaka riri ku butegetsi (FPR). Byaba bibabaje Igihugu nk’u Rwanda Habyarimana yihereranye imyaka mirongo itatu n’itanu (35), yakiboneye kuri sitade amaze gufunga Kayibanda, cyananira abantu bakibohoje binyuze mu nzira zikomeye zizwi –abanyarwanda bose bazi ! Benshi ubu baraparika amamodoka meza mu bipango bitagira uko bisa, bakibagirwa aho igihugu bagikuye n’uko hari abahasize ubuzima !

 

            Kugeza ubu usanga igihugu kirimo kugenda gitakaza umurongo, ahubwo hagasigara umurongo w’abantu ku giti cyabo. Ibikomeje kuba byose bifite impamvu n’ikibitera ! Benshi mu bagiriwe ikizere cyo kuyobora abanyarwanda, bibereye mu bucuruzi ! Hari abarimo gucuruza ku giti cyabo, hari n’abari mu bucuruzi bukorwa n’ishyaka FPR. Ngibyo ibyo batakarizamo umwanya n’ubwenge, ahasigaye ibyo kuyobora abaturage bikaza nyuma ! Birababaje !

 

            Ku bucuruzi ho, hari abasanga amaherezo hari igihe n’ubwo bucuruzi bazaburwaniramo buri muntu ashaka gukuramo ayabo, ikivuyemo bagacikamo ibice, igihugu kikahagwa ! Ubucuruzi bwagahariwe abacuruzi, naho ibi by’abanyapolitiki bacuruza amata, amazi, intebe, n’ibindi ahaa… birababaje ! Ese ubwo inyungu rusange baziraba ryari, kandi bashyize imbere ubucuruzi bwabo ?

 

            Ntagushidikanya ko iyo umuntu yinjiye mu bucuruzi, hari ibyo aba atagishoboye gukora ! Kimwe muri ibyo ni nko kuyobora igihugu mu nzira nyayo, kuko akomeza no kureba aho inyungu ze ziri, ahasigaye ugasanga ibintu byazambye ! Intambara ishingiye kuri ubwo bucuruzi yo nubu yatangiye kugaragara !

 

            Dusubiye kuri y’amahame umunani ya FPR, Perezida Kagame ubu benshi bacyemeza ko akiri Inkotanyi yari akwiye guhitamo abo aha inshingano zo gushakira igihugu umurongo muzima, ku buryo na nyuma y’abo abandi bazaza bazasanga ari igihugu cyayobowe. Kagame yari akwiye gukura abantu yahaye inshingano mu bucuruzi, bakita ku nshingano zabo, bagakorera igihugu koko, ubwacyo kikazabahemba. Kagame ntakwiye kwibagirwa ko urugero arimo kugurisha amamodoka ariko habaye n’igihe cyo kuyagura ! Baguraga ay’iki ? Ubu rero hari n’ibindi birimo gukorwa ! Azahora akosora kugeza ryari ? aah !!

 

Mob : 08350159

Inyungu za bamwe, n’ubucuruzi bw’amashyaka n’abanyapolitiki bizahirika Igihugu !