Uruganda curabwenge(laboratoire) rwa FPR rwaravumbuye!
(Léonce Uwishoboye,  L'espoir Umwezi N° 007 décembre 2003)

     

 Mu kubungabunga « intsinzi y’amatora », Kagame n’abambari be bungutse igitekerezo cyo gushimisha « rubanda nyamwinshi ». Aha barakora nka CDR ubanza barize hamwe! Ngo bo basanga aho gukorana n’amashyaka ibyiza ari ugushakishiriza mu bahutu bavuka mu miryango yategetse u Rwanda mur’iyi myaka 40 ishize. Mu b’ingenzi muri abo bahutu, harimo Makuza Bernard mwene Makuza wa Parmehutu, barimo Dr Habamenshi Patrick mwene Habamenshi umuparmehutu, barimo Iyamuremye Agustini akaba umukwe wa Sindikubwabo wayoboye « guverinoma y’abatabazi », barimo mwene Col. Nsekalije Aloyizi ari we Nsekalije Mitsindo Fideli, harimo na none umuryango wa Bagaragaza na wo bashakamo uwuhagararira, hari ndetse n’uwa Mbonyumutwa n’uwa Kayibanda ngo basanga batazategekana igihugu batayibajije, aha ngo na mucuti wa Col. Nsekalije, Ndagijimana Emmanuel alias Idi Amin yaba ategerejwe mu butegetsi.

Abo bahutu kandi barimo umukobwa wa Commandant Nyatanyi ari We Nyatanyi Christine wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amajyambere y’icyaro n’imibereho myiza y’abaturage. Musaza we Nyatanyi Gilibert ngo akubutse i Kigali mu mishyikirano yerekeye umwanya mu buyobozi yazahabwa. Barahishiwe kandi bene Kayibanda na bene Mbonyumutwa niba bitabaye aka za mboga zibona abana. Hari n’abandi rubanda rukomeje kwibaza icyo banengwa. Abo ni nka mwene Ndahayo ari Ndahayo Bujeni. Icyakora ababikurikiranira hafi bavuga ko yaba azira kuba yarakoranye na FPR rugikubita akaba rero abaziho ubuswa n’ubuhubutsi muri politiki ari na byo byamuteye kubasezeraho akifatira iy’ubuhunzi. Ikindi rero ngo yaba yarihutiye kwinjira mu mashyaka arwanya ubutegetsi. Hari n’abibaza impamvu FPR idakunze kuvoma mu iriba ry’ikigugu RDR ishyaka ryavukiye mu nkambi..

.........................................................................................................................................................................

.........................................

Léonce Uwishoboye

 

TWABASURIYE NYARUTARAMA, AKARWA K’UMURENGWE MU NYANJA Y’UBUKENE
(Oreste BIKUNDIYE na  Ignace Bike, L'espoir Umwezi N° 007 décembre 2003))

Iby’abatunze ama chateaux i Nyarutarama twarabigenzuye turumirwa.

 Ugikata i nyuma ya CND ugana i Kinyinya ubanza kwakirwa n'inzu nziza ariko idakanganye cyane y'umusore Gakwaya ka FPR akaba ubusanzwe ari Avocat Général muri Parquet Général. 
Iyo wigiye imbere gato ubona igipangu kinini cyane, cyahoze ari icya Nzirorera wa Muvoma, cyakora abahungu bagifata umujyi bihutiye gusenya inzu yahozemo. Ntibiriwe ariko basenya uruzitiro, ahubwo ahari inzu ya Nzirorera hagabanywe n'abanywanyi b'ingoma nshya, ubwo usangamo inzu y'akataraboneka y'uwitwa Benjamin murumuna wa Uzzia, aba ni bamwe mu banya Kibuye bakibanye neza n'ingoma,
Iruhande rwaho gato hari inzu y'ihogoza, ndakubwiza ukuri ni nziza pe!Yo ni ya Mutagwera Frederic wahoze ategeka IBUKA. Mu nsi ye gato hari iya Colonel Kazura ka Cyama uyu usigaye ari Secretaire Particulier wa Perezida Kagame,hirya gato uhasanga indi isa n’aho imaze minsi yaranze kuzura, aho rero ni kwa Senateur Nyiramirimo Odetta wa PL. Ruguru y'umuhanda uhasanga izindi ebyiri zitagira uko zisa mu bwiza cyakora imwe ntiruzura neza,. Izo na zo zikaba iza Paul Muvunyi wa FPR, uyu akaba akunze no guhagararira inyungu za Perezida Kagame mu ma societes anyuranye nka Sopyrwa. Niwigira imbere gato urakubitana n'indi iteye amabengeza, iyo ikaba iya Colonel Camille ka Cyama, igabana hepfo n'iya Sam Nkusi wa FPR, nawe akagabana na Madame Rusagara rwa Cyama. Imbere gato ni kwa Frank Mugambage wa Cyama akagabana na Kayumba Nyamwasa.  Iyo urebye gato hepfo uhabona ikizu kinini cyane, bavuga ko ari centre commercial ya Madame Kagame ikaba ituranye n'ishuri ririnzwe bikomeye n'abasirikare bashinzwe umutekano wa Perezida Kagame. Na ryo baryitirira Madame kagame ryitwa GreenHills Academy ryigwamo n'abana b'Abayobozi (Wabona nabo aricyo bategurirwa). Iryo shuri rituranye n'umudugudu w'akataraboneka, ni na ho Muligande wa FPR atuye, Kabayija ka FPR, Muganza wa FPR, Mugambage wa Cyama, Mazimpaka za  FPR n'abandi benshi bafitemo amazu, tutibagiwe ko n'Abakecuru b'Abayobozi b'Ikirenga b'igihugu bashakiwemo amacumbi yiyubashye nka Nyina wa Perezida Kagame, Nyina wa Fred Rwigema ndetse na Nyirabukwe wa Perezida Kagame(Nyina wa Jeannette). Aho hanacumbikiwemo kandi na bamwe mu Banyamakuru ba ORINFOR ku nkunga y'Ubudage, hamwe n'abasirikare barwanira mu kirere, cyakora aba banyamakuru n'abo basirikare ngo bamaze guhabwa integuza yo kuhabirukana bitarenze ku bunani, ngo Madame Kagame yaba yarahabengutswe akaba ashaka kuhagurira rya shuri twavuze. Ubwo iyo urebye hakurya uhasanga igi Chateau cya karundura,icyo ni cya Colonel Patrick Karegeya ka FPR, iruhande rwe na Minisitiri w'Intebe Makuza yahazamuye iye nawe. Hirya gato hari iya Paul Ruhamyambuga rwa FPR. Urakomeza imbere mu ikorosi ugana i Kinyinya uhasanga indi itagira uko isa ngo ni iya Biruta bya PSD inacumbitsemo MONUC. Wakata hepfo ugakubitana n'iya Rumongi rwa FPR, iya Colonel Ndahiro ya FPR, iya Karyabwite ka FPR.Mbese rwari urugendo rw'akataraboneka mu gihugu. Inyinshi muri izo nzu usanga zicumbitswemo n'abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda. Nk'iya Mugambage ituwemo n'Amassadeur wa Kenya, iya Mazimpaka irimo umu diplomate w'Umwongerezakazi, iya Kabayija, Muganza. N‘abandi na bo bahabwa ubukode mu madevises n‘abo banyamùahanga bakorera i Rwanda. Icyakora hari n'izindi zabuze abazijyamo bitewe ahanini n'uko zihenze cyane. Nk‘uko Abubatsi benshi twaganiriye  batubwiye ucishirije buri yose muri zo ihagaze nka 800.000$, si buri wese rero wayisukira. Abafundi na bo bazubatse usanga barira ayo kwarika  bazivuma, bavuga bavuga ngo ziragapfa  zitabonye abazikodesha n'abazituramo kuko  kuko ngo benezo ahanini bambura abafundi bazibubakiye bitwaje imyanya barimo. Baduhaye urugero rw'abubakiye Frank Mugambage...ngo kenshi barakora bakabirukana batabahembye rwose. Ni akumiro. Nyuma yo gukoresha abantu bakabambura (ariko si kuri bose), twaje gusanga n'amabanki yabagurije ariko bayagenza. Ubu zose zirarira ayo kwarika, nta cyizere cyo kuzishyurwa zifite. Igiteye kwibaza ni ukuntu arenga 85 ku ijana y'ayo ma chateaux yose ari ay'abakuru muri FPR-Inkotanyi, aha byumvikane neza si FPR imwe yahuzaga abantu barwaniraga kwibohoza, kuko burya ngo habaho FPR-Inkotanyi na FPR gusa. Ibyo na byo twabimenye ubwo twakurikiranaga ikibazo cy'ayo mazu n'amabanki, tubibwiwe n’umwe mu banyamuryango b’ikubitiro babaye nka cya kirondwe cyumiye ku ruhu inka yarariwe kera.. Ubutaha nibidukundira tuzabatarira amakuru yo mu nama ya Guverinoma.