Uvuze ko nyir'urugo yapfuye siwe uba amwishe. N'ibya Kagame nashoboye kubona umuntu ukora commentaires ntasanzwe menyereye ndavuga nti reka nzandike mwisomere mwumve.

IBIHE BYA KAGAME BYARARANGIYE IBISIGAYE NI AMATEKA

Kuki byabaye gutyo nono Kagame bakaba bamugejeje aho uwamuhitana uwo ariwe wese yakwitwa intwari itazibagirana mumateka y’u Rwanda ? Imitegekere ya leta ya Kagame yaremye intwari ikomeye ariyo « umuntu wese uzatimbira akamuhitana byaba bimutunguye cyangwa yabiteguye » u Rwanda n’isi bizajya bihora bimuririmba bikomeye nk’umuntu wahagaritse génocide y’abanyarwanda, abanyecongo, bizasa na none no guhagarika uburakari bw’abatutsi kenshi iyo ukoze sondage usanga henshi 9/10 by’abatutsi batamukunse.  Iby’abahutu byo ntawavuga.  Uwamuhitana yafatwa nk’uhagaritse bibi byose byaranze ubutegetsi bwe kubera ko hashyizwe imbere gukemura ikibazo bica agwa mumutego w’ubwicanyi budahagarara kubahutu n’abatutsi guhera ishyamba ryose kugeza no muri leta y’ubu. Kagame kuri ubu ari  en danger bitigeze bibaho. Nta n'igishobora kumurinda kuko n'umurinze nawe (Kadogo kugiti cye) ashobora kuba ariwe uvuga ati ndabirambiwe akamuhitana.  Ibyo mbikubwiriye ko Kagame yageze aho bihinduka ko kumuhitana ari uguhagarika ubwicanyi mu Rwanda no muri afrika (ku batutsi, kubahutu, kubanyamahanga, bikongera bikaba guhagarika Shiku, Ingoyi n'ikibobo kubahutu, bikongera bikaba kubohora congo no guhagarika iyicwa ry’aba congolais n’abandi, bikongera bigahagarika umujinya w’abatutsi batamushaka  ndetse  bikongera bikaba guhagarika inzara n’ibindi.  Ibyo ubona bigishuka abantu ni agapande gato k'abantu bake bagira umutima ukomeye wo gukora propagande ariko isigaye ibagora cyane kuko ibatera isoni kandi rero nabo barabibona ko ibyo bakora ubu bazabyishyura byanze bikunze kuburyo ubikora aba aziko yiyahura ibyo bigatuma bimuhenda kurusha mbere.  Ikindi gito gisigaye ni uko bongera bakishyura twa lobby dutuma bashakisha uko bahuza Kagame n'abitwaga kera ko bari bamushyigikiye (USA, UK n'abandi bake) kandi amakuru amwe avugako batakimushyigikiye ahubwo batangiye gushaka uburyo bamwikiza kuko bigaragara ko ubwicanyi na génocide y’abahutu byakozwe, iyo byiswe ko bamushyigikiye bivuga ko aribo babusabye bakaba bakomeje no kubuhagarikira ngo bukomeze.  Ibyo rero ngo ubanza aribyo badashaka kwitirirwa.   Hari n'ibyavuzwe ko bamwoherereje abagore ngo bamusezereho kuko amafaranga agiye gutangwa kuri Afrika batazayatanga kuri politiki yanduye kuko baba bavunikiye ubusa.

Jye icyo nashakaga kubabwira ni uko uretse no kuvuga ngo abaturage baraboshye, na Kagame ubwe araboshye.  Ageze habi cyane kumurongo wa nyuma na Kadogo asanzwe yizeye yamwanura kuko ntafite uburyo yamenya ikiri kumutima mubamugera iruhande rwe kandi bose ntawe udafite icyo akemanga kumateka yabaye mabi bitari ngombwa. Ndetse benshi muri abo basigaye bagira isesemi ry’uwigira inshuti ya Kagame.

Ikosa rikomeye ryabayeho kuri Kagame ni ugutuma habaho impamvu zifatika zo kumuhitana kandi kuri ubu ntafite uko yazihagarika. Agatsiko ke nako kugirango hagire abarokokamo ntigashobora kwitesha kujya mubahindura ibintu bakamuhitana. Ihurizo rikomeye riri kubihugu bitareba kure kuko batabaye mubamwivaniraho bibeshya ngo barindiriye ko mandat ye irangira ntacyabuza ko byanze bikunze batungurwa n’uko imigambi bafite mukarere yahinduka kuko ivanwaho rya Kagame ataribo babyikoreye bishobora no kubagora kubyerekeza iyo bashaka». Kagame ari en danger kubatutsi, kubahutu, kubari mukazu ke, kubamurinda, kubihugu bimufasha, kubituranye nawe kuko bashobora kumurwanira uzamutanga abandi. Nta kintu Kagame asigaranye ashobora kwizera.  Indi ngorane yanyuma kuri Kagame ni uko ntakintu kiriho giteye ubwoba kuko kuri ubu baramutse banamuhitanye  ntantambara ishobora kubaho mu Rwanda  kubashaka kumusimbura.  Intambara zimwegereye zashoboraga kuba imbarutso zose zirarangiye kuburyo gushyiraho embargo kubanyarwanda ubwabo nta n’umwe washobora kurwana n’undi kandi nta n’ubwoba bw’uwabatera kuko amakimbirane mato yabayeho hagati y’ibihugu by’abaturanyi yabaye ashingiye kuri Kagame bwite.

Abareba kure baravuga ko Kagame yatakaje amahirwe yo kugirana dialogue n’abanyarwanda (igihe hari hakiriho abashobora kuza muri dialogue). Byari bube byaramufashije gukata ikorosi ry’ubuzima nibura agashobora kubaho agasangira n’ubutegetsi  kuko yari bugire imishyikirano na bose byaba ngombwa akava k’ubutegetsi ku mahoro nibura akabaho kandi ubutegetsi bugakomeza kubaho.  Ibyo byari butume akaduruvayo kubuzima bwe katabaho mukumuhitana ndetse n’abamushyigikiye (ibihugu) ntibagwe mucyuho cy’ikimwaro kitazigera gisibangana.  Kubera ubwicanyi bwakozwe na leta ya  Kagame,  isi izagenda ibimenya neza kera kurusha ubu,  kuburyo  abategeka isi kuri ubu bazaba batakiriho ngo nibura bihohore ku barenganijwe.  Aha naho ibyo bihugu byari bimushyigikiye birimo biratakaza amahirwe yo gutuma ibitaragenze neza mwa Kagame bimenyekana byose ngo bihohore mbere y’igihe hakiriho générations zibumva. Hari igihe batazabishobora.

 Kuri ubu,  Kagame yakabaye atabawe n’abo yari buhamagare bakagirana ibiganiro « dialogue politiki » ariko ntibishoboka kuko ntabo. Ayo mahirwe nayo ntayo afite. Kandi simpamya ko afite igihe kirekire. Ni nka byabindi ngo „ko bucya bukira amaherezo azaba ayahe“, kuko ménaces ziri hose no munsi y’ikirenge cya Kagame zirahari.   

 Mugiraneza Innocent

 

NB: Izi commentaires n'ubwo nzitangaje si izanjye.