Ingaruka z'intambara ya FPR ku bakobwa bayitabiriye n'ingando mu Rwanda


Umulisa Jeanne

Kagame yatanze abakobwa ho ibitambo bafatwa ku ungufu mu ntambara

Major Doreen Kayitesi Nzaramba we ahora ku nkeke kubera kugirana isano nabatavuga rumwe na leta

Maze Iminsi numva amahanga ashimagiza Urwanda ngo n’Igihugu cya mbere mw’isi hose cyubahiriza agaciro k’umwali n’umutegarugoli. Ibi nibinyoma byambaye ubusa. Ahubwo nuburyo RPF/RPA yakoresheje nubu igikoresha ngo yiyerekane neza mu mahanga. Ariko ahanini igamije inyungu zabamwe bwite. Dore uko umwe mu bategarugore bahoze mu ngabo za RPA abisobanura. Reka mpere inyuma gato mubihe by’intambra ya RPF/RPA.  Abali n’abategarugore bakoze imilimo itandukanye mu ntambara. Hari abari mungabo, hari nabari mugice cy'abasivile.

Seargent Dukuze Faith (RIP) yasize abyaye umucuranzi Tom Close

Major Rose Kabuye

Abari bari kurugamba bafashwe nk’ibintu atari abantu. Ntagaciro nakamwe bahawe nka abantu bafite uburenganzira bwo kurwanirira I Gihugu cyabo, ahubwo baratotejwe bihagije. Kubwange nsanga bararwanaga intambara ebyiri.  I ya Rusange yokubohora I Gihugu, niyo kuba ari igitsina gore. Nubwo bwose habaye mo gutotezwa nabitwa ngo ni leaders Ntabwo bacitse intege ahubwo iryinyo barirshyize kurindi, bakomeza intambara. Ntibigeze bateshukwa kunshingano zabo. Ikimenyimenyi nta mukobwa numwe wahunze urugamba nk’abagabo bamwe. Abari bari kurugamba bitiriwe amazina y ibintu byose byakoreshwaga kurugamba. Urugero ni dry ration, ibyo byari I biryo twaryaga turi kuri mobile, bivuze ngo turibwa n abagabo nkutwo dushyimbo cyangwa soya.  Umusilikare wu umofisiye yigeze kuntuka, ndikumurongo nabandi basilikare tujya muri operation ngo Ndi dry ration, nahise mpamagara ndamusubiza ngo’stupid’. Ariko nyuma yaho naje guhamagarwa na abasilikare benshi ba officers ba mba za impamvu natukanye. Muri abo bambajije harimo late afande Kirindi. Nababwiyeko Ndi umuntu ntari ibishyimbo, mbabwira ko mfite uburenganzira nk’umunyarwanda urwanirira I Gihugu cye. Kandi mbabwira ko aho njya, nicyinjyanye nkizi kuko urwanda narukuriyemo nduburiramo uburenganzira burimo na Amashuli kandi ntarimbuze .ubwenge.  Mbonera ho nokubabaza impamvu turwanya leta ya MRND. Afande Kirindi ansubiza ko turwanya ivangura r y’amoko n’uturere. Nange ndamusubiza nti mbere yuko dukomeza reka twikosore kuko Natwe dufite ivangura ry’ igitsina.  Mpita mbasaba ko bakwitondera amagambo bavuga batatekereje ko ashobora kubaviramo ibibazo bikomeye.  Nahise mbwira uwo musilikare ko yakijijwe nuko Nari kukazi. Ubundi Nari ku murasa nkakora statement basanga koko Ndi ibishyimbo bakanyica.

 

Abandi Bakobwa biswe ubwoko bwimbunda nka 120 mm motor, 107 mm Katyusha, 75 mm recoilence nizindi nyinshi, bivuze ko abo Bari, bica nkizo mbunda, ngo iyo uvuganye nabo ntugaruka usigayo agatwe. Abandi biswe amazina adasanzwe bagera na ho bita aho, babaga muri sickbay ngo ni muri Sodoma na Gomora. Ninde utazi ibyaberaga aho muri Sodoma na Gomora?  Abo Bari ba basilikare nibo bafashaga ba Afande barashwe. Akaza atazi ni zina rye yashwanyaguritse abana bakabarundarunda bamaragukira bakagenda babatuka babasebya kuko banze kuryamana nabo.

Muri 1991, umwari yaziritswe kunsina Ijoro ryose azira ko yanze kuryamana na senior Officer Kizza. Bwakeye njya kwa Afande Mugambage mubaza imibereho yacu muri struggle kuko nabonaga bitazatworohera narimwe. Yaje kunsubiza ko azansubiza nyuma y imyaka 3.

Muri 1992 nafunzwe na senior officer Charles Nzaramba nzira ko nanze kurara iwe, kandi ubwo yaramaze kungayira uwo yasimbuye ko yirirwaga aryamanye na abakobwa baba foromokazi. Naramurebye mubaza niba abona ndi igicucu, ntese ibyo umbwira waba utandukaniye he nuwo wagayaga. Nkuko bizwi mugisilikare ntuba wemerewe gusubizanya na Afande kabone niyo waba uvuga ukuri. Ariko hari igihe byabaga ngombwa ko uvuga.

Sinabara Inshuro bazaga bagatwara akavera kakazu niyubakiye nkasigara butunda. Imbeho yanyica nkisunga abasilikare bato bakandaza. Abasilikare bato byarababazaga ndetse tukabiganiraho cyane ari nako batwihanganishaga arikontacyo babikorera.

 

Igihe cyose twasabaga kubonana na Afande PC ariwe wari umugaba  mukuru batubwiraga ko atadufitiye umwanya. Ibyo twabibwirwaga na Afande Rose Kabuye dore ko igihe cyaje kugera AFANDE PC akabyihakana. Muri 1992 hagati naje kujya kureba Bagenzi banjye bari mu Mutara ngo tujye inama yuko twakwigobotora iyongoyi, naje gusanga barihebye ndetse bicuza nicyabazanye mu ntambara.  Barambwiye ngo niba batakibarwa nka abantu,  bakaba barahindutse dry ration, imbunda, Sodoma na Gomora ubwo haricyo bagikera? Nasanze baracitse intege numva Birambabaje nasubiye yo mfite agahinda kenshi, gusa ntibyanciye intege ahubwo bampaye imbaraga zoguhaguruka nkashakisha ubundi Buryo. Abasilikare bagenzi bacu bageze naho bahimbira abasiklikare babakobwa indirimbo ya Byumvuhore ivuga ngo waba usize iki imusozi, bakayiririmba bavuaga ngo Adela, Dayima mwaba musize iki imusozi aho ntimwaba mutwaye abasilkare batavugwa. Bayihindura bavuga ko mabakobwa aribo batera SIDA, ngaho nimmumbwire ukuntu iryo totezwa ryonyine ritavamo ingaruka mbi mu mibereho ya abari nabategarugore baje bafite imigambi yo kurwanirira Igihugu cyabo. (Mental and psychological effects).

 

Maze gusubira aho nabaga naje kwandikira Afande Mugambage na Afande Rose Kabuye, mbasaba kumpa Audience. Afande Rose yaje kunyakira mubwire ibigenza yarasetse cyane ati abakobwa barananiye, ntacyo mfite cyokubakorera. Narahagurutse muha ibyubahiro bye mubwira kontazatuza kugeza ikibazo cyumvikanye.  Nagiye nibaza niba nawe ataracitse intege ahubwo akaba ntabisobanuro yari kumpa kubera ko urwego nariho rutandukanye cyane nurwo yariho.

Maze gusubira iyo narimvuye naje kubaza mugenzi wanjye twabanaga niba yari azi Afande James neza. Ambwira ko amuzi nku umuntu wumva ariko atazi uko yakwifata mu kibazo cyacu. Nanjye mubwira kombona nta bundi buryo buhari. Ubwo nahise nandikira Afande James, mubwira kompangayikishijwe nuburyo abakobwa dufashwe, Ikindi mubwira ko, barimo kubaka ikirunga umunsi cyarutse intambara turimo izahagarara. Amaze kubona urwandiko yahise adutumiza.  Tujyayo na mugenzi wanjye twabanaga.

Twamubajije impamvu dufatwa nkaho tudafite uburenganzira bwo kurwanirira I Gihugu cyacu nka Abari. Ikindi kucyi batugize ibitambo?  Kubera iki tugomba kurwana intambara ebyiri. Tuti ESE ibitukubwira ntabyo mubona?  Niba se mubibona ni kucyi mucecetse mukareka tugahohoterwa byakakageni? Yahise yemera ko ibyo tuvuga ari ukuri. Ati twashatse kubatabara, commander’s bashyira hasi imbunda ngo PC agende yirwanire, intambara. Ariko atwizeza ko ari bubigeze kuri Afande PC.  Hagati aho abakobwa bagize Inda boherezwaga inyuma bagasubira iwabo. Naho nt’amahoro bahagiriraga, abagore babo ba Senior officers ntibari baboroheye uretse ko atari bose. Ikindi mu basivili baribarabwiwe kotwananiranye, ko Intambara yatunaniye ahubwo ko twagiye kwishakira abagabo. Hagataho badutesheje agaciro imbere ni nyuma. Urugero nabaha nu umudamu witwa Joyce waje agasanga abana babyaye akavugana agasuzuguro numujinya ngo’ ‘twabatumye kurwana Ntabwo twabatumye gutwara amada’ yemwe inkuru mbarirano iratuba koko. Naramurebye sinavuga ariko ubwo namwe murumva uko byari byifashe mu mutima wanjye?

Urundi rugero ni muri fundraising yabereye ku Murindi.  Abategarugore baje bavaga mumahanga no mu Bihugu by ‘Africa Bamwe twari tuziranye n’abandi tutarituziranye, bambajije imyifatire yacu mungabo. Bigaragara ko bahawe Amakuru atari meza kuritwe. Naje gusaba umwanya mu nama ngo ngire icyo mvuga Inyumba aranyangire.  Nyuma Naho nagereye mu Burayi, naje guhura nabadamu bababaga mu Rwanda bambaza icyo kibazo.

 

Nyuma yo kuvugana na Afande James, Afande Mugambage CPC yaje kuntumaho, njyakumureba tuganira ikibazo cya abakobwa nuburyo dufashwe.  Ndetse mwibutsa uburyo Ibindi bihugu byagize I ntambara yokwibohora nka Eritrea, Nicaragua, bagize ibibazo byenda gusa nkibyacu.  Ariko abakobwa Ntabwo batereranywe ahubwo bahabwaga akazikagendanye nibihe barimo, bashyizwe muri Production, ubundi bahitabashyiraho mobile unit yabo yakoraga akazigasanzwe ka Gisilikare,  baranabyubahirwa,  bigaragarira abandi basilikare ko abakobwa bashoye. Ariko twe twaratereranywe, turatesekeshwa, batugira ibitambo by’intambara, tuba nka ya ntama.   Ikindi umukobwa yahabwaga grade bati nuko aryamana na Afande runaka. Nukuvuga ko ntacyotwari dushoboye. Nibyo se koko?

Nyuma yo kubonana na Afande Mugambage,  twagize meeting na Afande Nduguteyi hamwe na abandi ba Senior officers, bari baje, kutubwira impinduka zabaye nokumva ibibazo dufite murirusange.  Nyuma Byaje kugaragara ko Afande Nduguteyi atashoboye kubisobanura neza. Yagize ati twashyizeho mobile unit ya abakobwa gusa mukaba mugiye gushyirwa ahantu mukarindwa kugirango mutazatera icyorezo cya SIDA abasilikare (commanders). Hagataho duhindutse Ikindi kibazo. Abakobwa twagize reaction itarinziza, kubera akarengane noneho karenze. Nkaho abo ba Senior officers bakumvise ikibazo aho kiri bemeranyije na Afande Nduguteyi. Ahobyarumvikanaga kuko ntibari guhakanya umukuru wabo ari nayo mategeko Ya Gisilikare. Ariko jye nihutiye kureba reaction ya senior officers nka Afande James, Afande Rutayisire.  Afande Rusagara, Afande Karemera,  bakubiswe ninkuba, kubona ukobarebaga (facial expressions,byaribisekeje cyane. Gusa baranumye kugeza Naho report igera kuri Afande PC ivuga kotwigaragambije.

Nyuma y’ icyumweru cyimwe gusa, Afande PC yaje guhura Natwe, twamwakiriye turirimba, morale ariyose. Ariko twakubiswe n’inkuba yatangiye kuvuga, yaradututse, avuga n’ibitutsi bibi cyane.  Avuga ko ngo twaragomye kandi ko twanasuzuguye.  Nahise numva Nibyo narimfite kuvuga bitari ngombwa.  Yongeyeho, avuga mucyongereza ngo’ women in struggle you have abused your role.   Amaze kudutuka noku twandarika ahita asobanura impamvu, Yankee mobile force yashyizweho arangije ati ni mubaze ibibazo, twese twaritumeze nka a bakubiswe n imvura ya amahindu. Abasivile nabo baribashobewe. Nibwo nahise nsaba ijambo,. Natangiye mushimira ko yaje kudusura, namushimira ko yaducyashye arikonongeraho ko bije impita gihe.  Nti ibintu byarangiritse ntanicyo mukiramira. Ndamubwira nti wavuzeko nka abari n’abategarugore twananiwe inshingano zacu, nanjye nti ahubwo abayobozi nimwe mwateshutswe kunshingano zanyu. Ntindabisobanura. Icyambere nibandebateye inda? Ntinimwe abayobozi. Kuva kuri Private kugeza kuri lieutenant ntawateye inda. Ikindi nti nibande ba twita amazina yimbunda n ibishyimbo byo mu micyebe, sabayobozi?  Ninde wise sickbay Sodoma na Gomora?  Si abayobozi? ESE mwese nti muzi amateka ya Sodoma na Gomora? Mubwira mucyongereza nti leaders you have tortured us psychologically, mentally, physically. Discriminatory and abandonment.  Nti kuburyo kubera psychological and mental torture, senior officers ba Abari batangiye kurwana na junior soldiers ba Abari kubera abagabo.

 

Naje kumubwira ko kuva muri 1991 itangira negereye Afande Mugambage mubwira impungenge zange ntiyagira icyo atumarira,  mubwira ko niyambaje Afande Rose mubwira ibyo anshubije,  mubwira ko niyambaje senior officers ba mwe musaba ko ntavuga amazina yabo kubera umutekano nabo ntacyo bamaze. Nti naje kongera niyambaza Afande Mugambage arabura nibwo nafashe icyemezo cyo gushaka Afande James.  Nti Ubu ndakubwira kugiti cyange uburyo Nagerageje bikananirana kuko abo nabibwiraga Abenshi ni nabo babikoze. Urumva ibyo ibyange gusa abandi nabo baravuga ibyabo. Nabajije Senior officers nti iyo muri twe haza kuba harimo abana banyu mwarikubyifatamo mute? Bose barebye hasi babura Igisubizo, Nibwo narangije nsaba abayobozi kutazongera kwifashisha ibihe by’intambara ngo bateshuke kunshingano zabo. Nongera gusaba kotwa kwiyibagiza ibyabaye nubwo bitoroshye tugahugukira impamvu zatuzanye mu ntambara.

Narinzi ko agiye kuntuka cyangwa ngakubitwa imigeri. Ariko yanshubije neza. Yemera koyatugize ibitambo by’intambara, ndetse atwizeza ko Ubu agiye kudufasha. Anihanangiriza vyiongozi baraho avuga ko uzongeraho azafungwa nimfunguzo akazijugunya.  Ariko se niko byagenze?  Nyuma yaho officer yahohoteye umwana muto wari atagejeje imyaka 17 amutera inda. Nagerageje kubwira abayobozi ngo ahanwe by’ intaga Urugero ariko biba nkibisanzwe.

Nyuma y intambara irangiye,

benshi ba Bakobwa barimo abana bari bafite impinja babaga Camp kanombe baje gutabwa hanze yi ikigo na Afande Rwahama arabirukana ntibashakirwa aho nibura bacumbika kandi nabo bari bafite impinja.  Ngaho nimumbwire agaciro abari n’abategarugore bafite mu Rwanda.  Abo bana uwa baza leta na RPF aho bari nuburyo babayeho nyuma y intambara yasubiza iki. Abatarapfuye, bafashijwe n imiryango, abataragize ayo mahirwe, murumva namwe ibyabo.

Abakobwa ba civilian’s bakoze akazi kingira akamaro. Baribiganjemo intiti zarizavuye mubihugu bitandukaniye, Rwanda, Uganda, Zaire, Burundi, Tanzania nahandi henshi. Leta yamaze gufatwa. Barabajugunya, Abari mukazi bakabavanaho babasimbuza abonakwita ibirabo bitatse Urwanda.

Leta na RPF bazi neza ko ntaho barikumenera ngobabeshye, amahanga, banashobore kwiba nogusahura. Bahitamo kubigizayo kandi nabwo nabi. Abo badamu bari muri parliament, mwambwira barashyizweho bate? Abenshi Ntabwo batowe nkuko bisanzwe. Ntabumenyi bwibyo bakora bafite, Bamwe ngo ni abaforomo,  abandi niabarimu , bateshejwe akazi bazobereyemo kandi bakagiriyemo akamaro, bajya kubatereka muri Parliament babahindura ibirabyo. Uretse ko nta ni jambo nibaza ko bafite ahubwo nubumenyi bwicyo bakora nibucye. Ntanubwo babaha uburyo bwo kujya kwihugura.  Abari muzindi nzego nabo bakoreshwa nka robot,  bategekwa. Kujyakubeshya amahanga babazwa ibibazo bakarakara. Nguwo umwe ni mushiki wabo. Na late Inyumba barabimukoresheje. Harinabandi benshi. Ibi nabyo nibimwe bibarirwa mwihohoterwa ( abuse) ry’abategarugoli. Urugero ni mumwiherero wumwaka ushize hari umugore numwe wagize icyo avuga? Uretseko n’abagabo byari byaribyabumiye ku munwa?  Ikindi iyo habaye imyigaragambyo nibande bayishoramo? Abali n’abategarugore.  Kandi akenshi ntibaba banasobanukiwe ni mpamvu ziyomyigaragambyo.  Urugero nigihe bamaganaga BBC, umunyamakuru yabajije umubyeyi umwe, ati komwazindukiye hano bite?  Ati twajekwamagana Abadage.  Ibaze nawe!!!!! Nigitangaza!!!!! Amagambo Oda Gasinzigwa yavuze aharabika abandi bategarugore ngo ntabwo bakorera RPF ngo ahubwo bagenda bayisebya, ubu arihe? Ntabwo nubu mubona ko mukoreshwa nabi, mukavugishwa iyabahanda kandi leta yarangiza ikagushyira muri wa mwanya babageneye? Iyo leta iri muri za campaign, bibanda kubategarugore n’abakecuru batanazi ibyobarimo.  Bari n’abategarugore nimuhaguruke murwanirire uburenganzira bwanyu.  Murekegukoreshwa nka robot.  Nimuhaguruke mu tabare abobana bacu bahinduye utunyamaswa turya abantu.  Abana bacu baricwa a manywa nijoro, abandi barafungirwa ubusa. Bali n’abategarugore nimurebe ifungwa, iyicwa rubozo, intambara zurudaca zirikw’isiyose. Ingaruka ibi byose ninde zirushya

sitwebwe?  Ese ubundi kucyi twumva ko agaciro kacu kagomba kuzimizwa noneho twese tukabibona nkaho ari bisanzwe.  Baca umugani ngo uwigeze agatebo ayora ivu. None rero Natwe ni dukomeza gufatwa nka badahari tuzakomeza tuyore ivu. Ese ubundi ntimuzi umugani baca ngo akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu’ kucyibatavuze se w’umuntu?

 

Munyumve neza sinteranya ndakiza. Kugirango dushobora kurwanirira uburenganzira bwacu tugomba kubikorana ubwitonzi, ubushishozi, ntagasuzuguro ngotudatera akavuyo. Izi ntambara zurudaca kwisi hose, ziraterwa nibyemezo bifatwa n abagabo baba batatekereje bihagije, cyangwa se baba bifitiye inyungu zabo kuruta kureba inyungu z’Igihugu nimilyango muri Rusange. Abagabo bose sibabi ariko twifatanyije nabo bake beza twagarura amahoro n umutekano mw’isi.  Reka mpinire hano  tuzakomeza ubutaha.

Umwe mu bategarugori bahoze mu Ngabo za RPA

Umulisa Jeanne