Reba amakuru yo kuri site MDR
-.
-
|
|
Abakobwa banjye babyina bose | Imirya y'inanga |
|
|
Abana banjye barara bahagaze bakirirwa bahagaze | Inkingi |
|
|
Abana banjye barara bahagaze bwacya bakaryama | Imyugariro |
|
|
Abagwabiro bashinze inteko | Umucaca |
|
|
Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyonga | Insina; amateke. |
|
|
Abakobwa banjye baranaga amajosi | Urugoyi rw'ibishyimbo |
|
|
Abakobwa banjye baraturanye aliko ntibaramukanya | Inkombe z'uruzi |
|
|
Abakobwa banjye bose bikwije impindu | Imirizo y'imbeba |
|
|
Abakobwa beza baranaga amajosi | Urugoyi rw'ibishyimbo |
|
|
Abambarantama ba Ntaragonda batwara amacumu bayacuritse | Imirizo y'inka |
|
|
Abambari ba Ruhinda bambariye inzogera ikuzimu | Imigozi y'ibijumba; inkwana z'amateke |
|
|
Abana b'abarundi barasana bakiri bato | Ifurwe |
|
|
Abana ba mukeba bambaye imigoma bose | Ibigori |
|
|
Abana banjye bangana bose | Ifundi |
|
|
Abana banjye bavuyemo umwe ntiwabimenya | Akatsi ko ku nzu |
|
|
Abana banjye bicaye bose | Ibirundiro |
|
|
Abana banjye ndabasasira ntibaryame | Ikawa |
|
|
Abarebare baje ubu | Imihanda, uruzi, inzira |
|
|
Abasore b'i Gisaka barasana bakiri bato | Isusa |
|
|
Abazungu bazanye byinshi n'ibizatuzura | Ifaranga |
|
|
Abazungu b'i Bujumbura baca urubanza bicaye | Imigomdoro yibishyimbo |
|
|
Agacwende kanjye kambaye kure mba ngukoreyemo | Ukwezi |
|
|
Agakecuru ka;anutse i Nyarushurushuru kiteye imirwa munani | Intete zibigori |
|
|
Aho Mutara na Mutaga barasaniraga n'ubu haracyatorwa inkurwe | Uruhara rw'umusaza |
|
|
Aho Mutara na Mutaga barwaniye ntiharamera utwatsi | Agatsinsino |
|
|
Aho Mutara na Mutaga barasaniraga hacitse ubkumba | Urwogerezo |
|
|
Aho wabereye wari waterera Muhangiro | Ikirunga |
|
|
Aho wakabona kagutera guseka | Ikigori |
|
|
Aka kayira kasiba twashira | Akayira kajya mu kigega |
|
|
Akababaje umugabo kamurenza impinga | Ifaranga |
|
|
Akabindi ka Mbindigiti gatetse amara y'inkuba | Umwobo w'impiri |
|
|
Aka kagabo kahina so | Icyanzu, ubunyereri |
|
|
Aka kariza so | Akanyarirajisho |
|
|
Aka katega so | agacaca |
|
|
Aka Manimbanimba aka Macikakingoma zo kwa Makombe | Inyundo mu ruganda |
|
|
Akamarimari kamanutse i Burayi kaje kamara abantu | Ifaranga |
|
|
Amasaka y'i Burundi atukura ateze | Amaguru y'inkware |
|
|
Akana kanjye ni maguru ya Sarwaya | Ibaruwa |
|
|
Akamatana k'amatanage kiyereka mu mpinga ya Bwanakweri | Akanyugunyugu |
|
|
Akariba rwamidende kasibwe n'imicaca | inzonnyo z'umusaza |
|
|
Akavumu k'iwacu ni imbungiramuhigo | Agakono k'amanywa |
|
|
Akayuriyuri kwa Ntibazirikana inshuti y'urupfu | Ibitotsi |
|
|
Amabuye ya Nyrubuyenge wayabara ntiwayashobora | Ukwezi n'inyenyeri |
|
|
Amaherere yamennye Bukungu umutwe | Igihepfu ku mugina |
|
|
Ayii | Umukecuru wataye ikijigo cye |
|
|
Ayiiii, icyamha nkagera iwacu | Umukecuru wurira ikigega |
|
|
Ayi mama hiya | Inuma ku rukoma |
|
|
Bacuye dutanguranwe | Ifaranga |
|
|
Bagatake bagasamaze bakabihise ubwiza bwako | Imanzi mu maribori |
|
|
Bagiteye icumu gicumba umwotsi | Ikinyugunyugu |
|
|
Baguhaga akabando urwaye iki? | Igikoro |
|
|
Bakobwa ntimukanseke nabuze aho mpisha | Innyo y'ihene |
|
|
Banterere anyuze aha | Umugore utwite |
|
|
Baragata bakagatanaga ubwiza bwako | Igitiritiri |
|
|
Barugerageze imigozi barushyire hagati y'abagabo | Umutsima |
|
|
Basenye ibikingi by'amarembo Rutamu yanze gukwirwamo | Nyiramaningiri |
|
|
Bateze ibisage bose | Imisatsi y'ibigori |
|
|
Bicinyira bya bikangaga bikonda byacuzwe n'abantu | Ibirago |
|
|
Bihindira ikuzimu | Inkono y'amapfa |
|
|
Bikumburanye bibana | Amabere |
|
|
Birafora ntibirase | Ingoto y'umugabo |
|
|
Biratinyana | Umwijima n'urumuri |
|
|
Bisa bidasa | Ikawa n'umumenamabuye |
|
|
Ca bugufi uce nyokobukwe indiba y'innyo | igikoro, igihaza |
|
|
Cyakora hirya cyakora hino cya muganga wa nzovu | Ikibya cy'umu |
|
|
Cya matambatamba cya maguru munani | Uruyuzi |
|
|
Cyamatimbatimba cyamaguru umunani umwana w'umushoferi akandagiye iburayi. | Igitagangurirwa. |
|
|
Cyasamye cyitaryana | Ikiryango cy'inzu |
|
|
Fata agafuni nanjye mfate akandi tujye gushaka icyabuze | Umuzi w'urutare |
|
|
Fata akebo nanjye mfate akandi tujye kwahira intagwira | Ubwoya bw'inka |
|
|
Fata rutendera ntagwe mu mazi | Amabya |
|
|
Fata so nkunkumure nyoko | Urwiri |
|
|
Gakore bakwice | Umuvugirizo wa ninjoro |
|
|
Hakurya mu gihuku | Inzu itagira abantu |
|
|
Hano ngo shi na hano ngo shi | Igisheke |
|
|
Hepfo aha hanyuze akabindi gasenze amatito | Umugore utwite |
|
|
Hepfo ngo pi, hirya ngo pi | Imvura |
|
|
Ibuye ry'umusozi ryimuye umugabo | Ifaranga |
|
|
Icwende ryanjye rimbaye kure mba ngukoreyemo | Ukwezi |
|
|
Imbehe za Nyirabangana zingana zose | Isi n'ijuru |
|
|
Inka yanjye nyikama igaramye | Umuvure |
|
|
Ino karahari n'i Kongo karahari | Ifaranga |
|
|
Intara za nyirabangana zingana zose | Isi ni Juru |
|
|
Inyabutatu yagiye kwenda inyabutanu kwa mirongo itanu | Igitagangurirwa |
|
|
Inyama y'urusaku mu rugo rw'imiseke imbere nyamagana. | Ururimi n'amenyo |
|
|
Kaba gato kaba kanini kataye umugabo inyuma y'inzira | Ifaranga |
|
|
Kamanutse ijuru kaza gukora ishyano mu Rwanda | Ifaranga |
|
|
Kamanutse kibaranga kati: nkazasubirayo mba ndoga data | Akababi k'umuvumu |
|
|
Karadundaraye | Akabyindi k'umushumba |
|
|
Karakurizaga karakurutaga wa duri we? | Akanyarirajisho |
|
|
Karihuta | Igare |
|
|
Karuhura mukuru w'urupfu | Ibitotsi |
|
|
Kati hii kati huu | Agakecuru kocyejwe n'igikoma |
|
|
Kati papari kati pa! | Akarere ku nsina |
|
|
Kirabyataraye ku ntebe y'ikinyarwanda | Ikibya cy'umusaza |
|
|
Kiva kivitse | Imboro mu gituba |
|
|
Ko twese twameze impara, inzoga z'i bwamli zizikorerwa na nde, | |
|
|
Ko undeba ndaguha | Imyenge y'inzu |
|
|
Kuba ahirengeye siko kwumva | Agasongero k'inzu |
|
|
Kubita ibitoki bya so byo kunsaba inyama | Ibibabi by'ikibonobono |
|
|
Kujya mu bajiji wari umujiji | |
|
|
Mama arusha nyoko amabuno manini | Igisabo |
|
|
Mama nanjye nararushye | Akarago ko mu irebe |
|
|
Mama nshuti | Ikirago |
|
|
Mfite igihugu cy'abagabo | Imisatsi y'ibigori |
|
|
Mfite umugabo unganza | Ibitotsi |
|
|
Mfite umukobwa wanjye uje wese adumbamo | Isekuru |
|
|
Mpagaze ku gasozi nsama ifuro ry'amata | Uruyange rw'amashaza |
|
|
Mugongo mugari mpekera abana | Urusenge, uburiri |
|
|
Mutumbagira wa Rujugira | Umwumba w'insina |
|
|
Mvuye aha nshyutswe ngera iyo nshaka | Amabere y'inkumi |
|
|
Mvuye ikuzimu bampa akabando | Igikoro |
|
|
Mvuye guhamba nyogokuru aza ankurikiye | Ivu |
|
|
Nabyaye abakobwa benshi uwapfuye ijisho muri bo abatanga gusabwa | Inopfu |
|
|
Nagutera akabaribari kamanutse mu ijuru kaje gushashura abagabo | Ifaranga |
|
|
Nagutera amazi atemba ajya ruguru | Inzoga mu muheha |
|
|
Nagutera icyatumye umugabo ataryama | Ifaranga |
|
|
Nagutera icyo utazi utabonye | Ubukumi (ubuto, ubukwe) bwa so na nyoko |
|
|
Nagutera ikibyutsa umugabo mu gicuku | Ifaranga |
|
|
Nahinze mu mpinga nsarura mu gapfunsi | Umusatsi |
|
|
Ndimugufi nahina so | Icyanzu |
|
|
Ni nde watanze umuzungu kwicara mu ifoteyi? | Ivunja |
|
|
Njugunye akabuye ku karubanda baragatanguranwa | Ifaranga |
|
|
Nkandagiye itafari rimena itegura risakaza inkuru i Burayi | Radiyo |
|
|
Nkubise ikimuga mbura urujyo | Umusuzi |
|
|
Nkubise umupira ugera i Ngozi | Ibaruwa |
|
|
Nkubise urushyi rurumira | Ibara ry'inka |
|
|
Nkuruye umugozi ishyamba rirahubangana | Umusore wishwe n'inzara |
|
|
Nturutse hanze mbona umuntu ninjiye ndamubure | Agasongero k'inzu |
|
|
Nyirabugenge
n'ubugenge bwayo
|
- Inka kuba
umukara igakamwa ayera, - Inzoka mu kugenda nta maguru, - Inkoko mu gucutsa nta mabere |
|
|
Nyirakaruhura intumwa y'urupfu | Ibitotsi |
|
|
Nyiramakangaza ngo mutahe | Imbeho ku rugi |
|
|
Nyiramutarataje abagabo | Ifaranga |
|
|
Nyirabyuma ndashya umugongo | Urusenge |
|
|
Nyirandarindari | Inda mu ruhara |
|
|
Sakuza n'uwo muri kumwe | Ururimi rwawe |
|
|
So na Nyoko bapfaga iki? | Akayuzi mu rubibi, udukoni tw'abana |
|
|
Sogokuru aryoha aboze | Umuneke |
|
|
Tuvuye mo umwe ntitwarya | Amashyiga (y'inyuma) |
|
|
Ubwo twicaye hano haraza umuntu aduhamagare | Ibitotsi |
|
|
Umugezi wanjye utemba uzamuka | Inzoga m'umuheha(umukenke) |
|
|
Umusaza Sacyoya agendera ku kabando kamwe | igikoro |
|
|
Zana akebo nzane akandi tujye gutara intagwira | Ubwoya bw' inka |
|
|
Zigaritse amahembe zose ntiwamenya iyo nyoko yakowe | Ingara z'iminyinya |
|
|
Ziraca inyabikangaga | Inshya z' umutwakazi |
Murashaka ko umuco nyarwanda ukomeza mu bana bacu?
Ni mutwoherereze ibisakuzo byanyu