| Actualité MDR | FORUM MDR | 
| A | B | C | D | E | F | G | H | I | J | K | |
| - | Ababiri bakika umwe | ||||||||||
| - | Ababiri baruta umwe | ||||||||||
| - | Ababari bashyize hamwe baruta umunani barasana | ||||||||||
| - | Ababiri bateranya abeza | ||||||||||
| - | Ababiri bishe umwe | ||||||||||
| - | Ababiri ntibacibwa inka | ||||||||||
| - | Ababiri bishe imbwa y'umwami | ||||||||||
| - | Ababurana ali babiri umwe aba yigiza nkana | ||||||||||
| - | Abacuranye ubusa basangira ubundi | ||||||||||
| - | Abadapfuye ntibabura kubonana | ||||||||||
| - | Abagabanye imbisi (inyama)ntibagabana umufa | ||||||||||
| - | Abagabo babiri ntibabana mu nzu imwe | ||||||||||
| - | Abagabo bararya imbwa zikishyura | ||||||||||
| - | Abagira amenyo ni museke | ||||||||||
| - | Abagira inyonjo bagira ibirori | ||||||||||
| - | Abagira iyo bajya baragenda | ||||||||||
| - | Abagiye inama Imana irabasanga | ||||||||||
| - | Abagore bagira inzara ntibagira inzigo | ||||||||||
| - | Abagore () baragwira | ||||||||||
| - | Abahigi benshi bayobya imbwa (uburari) | ||||||||||
| - | Abakingiranye ingabo ntibakingirana inyegamo | ||||||||||
| - | Abalinzi bajya inama inyoni zijya iyindi | ||||||||||
| - | Abasangira bashonje ntawusigariza undi (Abasangira bike bitana ibisambo) | ||||||||||
| - | Abasangira basigana imbyiro | ||||||||||
| - | Abasangira uduke (ubusa) bitana ibisambo | ||||||||||
| - | Abasobetse imisumbi ntibaba bagihishanye amabya | ||||||||||
| - | Abatanye badatata barasubirana | ||||||||||
| - | Abateranye imigeri ntibahishana amabya | ||||||||||
| - | Abavandimwe iyo bavumbitse akaguru, uvanamo(ukuramo) akawe | ||||||||||
| - | Aberekeranye ntibabura kwendana | ||||||||||
| - | Aboro babiri ntibasangira umwerera | ||||||||||
| - | Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi (amazi) | ||||||||||
| - | Abwirwa benshi akumva (akwumvwa na)bene yo | ||||||||||
| - | Agahinda k'inkoko kamenywa n'inkike yatoyemo | ||||||||||
| - | Agahinda k'uruhinja gashirira mu muniho | ||||||||||
| - | gahinda k'urushishi gashirira mu rugendo | ||||||||||
| - | Agahinda si uguhora urira | ||||||||||
| - | Agahwa kari k'uwundi karahandurika | ||||||||||
| - | Agafuni kabagara ubucuti ni akarenge | ||||||||||
| - | Agafuni k'imboro karuta umujyojyo w'igituba | ||||||||||
| - | Agakecuru gahaze gakina n'imyenge y'inzu | ||||||||||
| - | Agakono gashaje karyoshya ibiryo (ni ko karyoshya imboga) | ||||||||||
| - | Agakungu gakuna imbwa | ||||||||||
| - | Agakungu iyo gashize agashino kayora ivu | ||||||||||
| - | Agakungu kavamo imbwa yiruka | ||||||||||
| - | Agapfa kabuliwe ni impongo | ||||||||||
| - | Agapfundikiye gatera amatsiko | ||||||||||
| - | Agasaza kamwera akandi kazakamwa? | ||||||||||
| - | Agashengura umutima gashyingura indushyi | ||||||||||
| - | Agasiga kahiriwe karya imbaba isize umunyu | ||||||||||
| - | Agasozi kagusabye amaraso ntuyakarenza | ||||||||||
| - | Agasozi kamanutse inka kazamuka indi | ||||||||||
| - | Agashyize kera gahinyuza inshuti (intwari) | ||||||||||
| - | Agati gateretswe n'Imana ntigahungabanywa n'umuyaga | ||||||||||
| - | Agatinze kazaryoha ni agatuba k'uruhinja | ||||||||||
| - | Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru | ||||||||||
| - | Ahanze ubwana hamera ubwanwa | ||||||||||
| - | Aharaye inzara haramuka inzigo | ||||||||||
| - | Ahari amahoro,uruhu rw'imbaragasa rwisasira batanu | ||||||||||
| - | Aho guhana umupfu wayobya umuvu | ||||||||||
| - | Aho gupfa none wapfa ejo | ||||||||||
| - | Aho gupfa wakena | ||||||||||
| - | Aho gutera Gitera watera ikibimutera | ||||||||||
| - | Aho kuba imbwa waba imva | ||||||||||
| - | Aho ibyago byaje ibihaba bica umuhoro | ||||||||||
| - | Aho imbwa ikubitiwe irahagaruka | ||||||||||
| - | Aho imbwa yaririye ntihava | ||||||||||
| - | Aho inkoko yasheshe (itoye kenshi), ihata ibaba | ||||||||||
| - | Aho inkuba zerekeye ni ho ibicu bijya | ||||||||||
| - | Aho intumbi ziri ni ho inkongoro ziteranira | ||||||||||
| - | Aho kuba imbwa waba imva | ||||||||||
| - | Aho kuba umusega waba imbwa | ||||||||||
| - | Aho kunigwa n'ijambo wanigwa n'uwo uribwiye | ||||||||||
| - | Aho nambariye inkindi sinahambarira umugoma | ||||||||||
| - | Aho udateze umugeni ntuhanga umugayo | ||||||||||
| - | Aho umubembe ali ntawe utungayo urutoki | ||||||||||
| - | Aho umutindi yanitse ntiriva | ||||||||||
| - | Aho umwaga utari uruhu rw'urukwavu rwisasira batanu | ||||||||||
| - | Aho uniga urahasanga umuhogo | ||||||||||
| - | Aho utazashaka umugeni ntuhanga umugayo | ||||||||||
| - | Aho wahishe (ujishe) igisabo, ntuhatera ibuye | ||||||||||
| - | Aho wisigiye siho uhurira na muramu wawe (soeur de ta femme) | ||||||||||
| - | Aho yanyuze ntihaca urwango | ||||||||||
| - | Aho yanyuze ( imboro) ntihaca urwango | ||||||||||
| - | Aho yonnye (ihene) ihoramo | ||||||||||
| - | Akababaje ababiri karabateranya | ||||||||||
| - | Akababaje umutima kazindura amaguru | ||||||||||
| - | Akabaye icwende ntikoga | ||||||||||
| - | Akabi gasekwa nk'akeza | ||||||||||
| - | Akabikoze kabizi karya imboga karitse | ||||||||||
| - | Akaboro gato karuta amabya masa | ||||||||||
| - | Akabuno karusha isuka guca inshuro | ||||||||||
| - | Akabuno ntigasa n'akabyara gasa nako birarana | ||||||||||
| - | Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu | ||||||||||
| - | Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara | ||||||||||
| - | Akabuze ubuguzi gasubira (zwa) nyirako | ||||||||||
| - | Akagabo gahimba akandi kataraza | ||||||||||
| - | Akaje gahimwa n'akakazanye | ||||||||||
| - | Akaje karemerwa | ||||||||||
| - | Akamasa kazaca inka kazivukamo | ||||||||||
| - | Akamasa k'ingunguzi gashoka izindi zitashye | ||||||||||
| - | Akameze ku murizo w'imbwa karimba kawuciye | ||||||||||
| - | Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze | ||||||||||
| - | Akanwa karya ntikaguhe(ntiwumve) kavuza induru ntiwumve | ||||||||||
| - | Akarenze umuheha kamanuka umuhogo | ||||||||||
| - | Akarenze umunwa karushya ihamagara | ||||||||||
| - | Akarimi kabi gasemera agasaya | ||||||||||
| - | Akarusha imboro kunagana baragata | ||||||||||
| - | Akarusha imbwa kwota karashya | ||||||||||
| - | Akaryoshye ntikariwe mu rw'undi | ||||||||||
| - | Akatari amagara karahahwa | ||||||||||
| - | Akazapfa kabungira akazakica | ||||||||||
| - | Akazu gato karya ubwatsi | ||||||||||
| - | Akebo kajya iwa Mugarura | ||||||||||
| - | Akeza karimara (Akeza karigura) | ||||||||||
| - | Akicaro keza kikuramo umwana uzi ubwenge | ||||||||||
| - | Akiziritse ku muhoro gasiga kawuciye | ||||||||||
| - | Ako iminsi iteruye ntikajya karemera | ||||||||||
| - | Ako imuhana kaza imvura ihise | ||||||||||
| - | Ako umukobwa ashaka karamugarika | ||||||||||
| - | Akuzuye umutima gasesekara ku munwa | ||||||||||
| - | Amaboko akorera inda yapfa akayipfumbata | ||||||||||
| - | Amaboko atareshya ntaramukanya | ||||||||||
| - | Amabya y'undi aryohera umugeri | ||||||||||
| - | Amacumu y'inda ntashira igorora | ||||||||||
| - | Amafuti y'umugabo nibwo buryo bwe | ||||||||||
| - | Amagambo atagira mukuru arumba ari indaro | ||||||||||
| - | Amagara ntaguranwa amagana | ||||||||||
| - | Amagara araseseka ntayorwa! | ||||||||||
| - | Amage arisha umugabo ikivuza (igihaza) | ||||||||||
| - | Amaherezo y'inzira ni mu nzu | ||||||||||
| - | Amahitamo ya muntu haba igihe amuhitana | ||||||||||
| - | Amareshya mugeni siyo amutunga | ||||||||||
| - | |||||||||||
| - | Amarira y'umugabo atemba ajya mu nda | ||||||||||
| - | Amashyi make yimisha umwana impengeri | ||||||||||
| - | Amaso y'igikeri ntabuza umuvomyi kuvoma | ||||||||||
| - | Amasunzu si amasaka | ||||||||||
| - | Amata arimo kivuruga ntavura | ||||||||||
| - | Amata make amena menshi | ||||||||||
| - | Amata y'umukobwa aba imbere | ||||||||||
| - | Amatwi arimo urupfu ntiyumva | ||||||||||
| - | Amatako y'umubyeyi acumura yicaye | ||||||||||
| - | Amavuta y'umugabo ni amuraye ku murundi (mubiri) | ||||||||||
| - | Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho | ||||||||||
| - | Amazi make aharirwa impfizi | ||||||||||
| - | Amazi masabano ntamara inyota | ||||||||||
| - | |||||||||||
| - | Amirariro atera amimaro | ||||||||||
| - | Amenyo ni amabuye | ||||||||||
| - | Amenyo amerera ku majigo, inkoni igashibuka ku gishyitsi, imishino igashibuka kuri rugongo | ||||||||||
| - | Arenze umusozi arivovota aramutuka | ||||||||||
| - | Atari ayawe ntakurara k'umubili | ||||||||||
| - | Ayo impumyi uyabara itashye (inka) | ||||||||||
| - | Ayo ubwira umucuzi si yo ubwira umucuzikazi | ||||||||||
| B | |||||||||||
| - | Babona isha itamba bagata urwo bambaye | ||||||||||
| - | Babona zireresa amabya bakagira ngo zimya sose | ||||||||||
| - | Bagarira yose ntuzi irizera/ Bagarirayose ni umwana w'umunyarwanda | ||||||||||
| - | Bagutumye umurozi w'umugore uhera kuri nyoko | ||||||||||
| - | Banegurana ari inege ba nenge itirora | ||||||||||
| - | Baranyerera yaguye Jinja | ||||||||||
| - | Barihima ba Mujyanama yasanze bamwendera umugore yica imboro | ||||||||||
| - | Barihima ni mwene Mujinya | ||||||||||
| - | Bavuga ibyigondoye umuhoro ukajya imbere | ||||||||||
| - | Batutira henshi ntibazamenya iyo bataye imihoro | ||||||||||
| - | Bazirunge zange zibe isogo imboga zirura | ||||||||||
| - | Bene amazuru meza ntibaburana n'ibya nyuma | ||||||||||
| - | Bene imitsima bayitsimbarayeho | ||||||||||
| - | Bigirankana bya Nirwange bamutumye isuka yo guhamba se, ati "mwayimubajije ko ari we waraye ayibitse". | ||||||||||
| - | Biguma bigeze kumunwa | ||||||||||
| - | Birabe ibyuya ntibibe amaraso | ||||||||||
| - | Bucya bucyana ayandi | ||||||||||
| - | Bucya bwitwa ejo | ||||||||||
| - | Buhoro buhoro bwagejeje umuhovu(pfu) ku ruzi | ||||||||||
| - | Buhoro buhoro nirwo rugendo | ||||||||||
| - | Bukorikori bwa Nyiranzikoraho yateye ibuye ati narebaga ko riboze | ||||||||||
| - | Burya mukaso ntaba ari nyoko | ||||||||||
| - | Burya si buno | ||||||||||
| - | Byabara usara | ||||||||||
| - | Byagaze iruta byabuze | ||||||||||
| C | |||||||||||
| - | Ca bugufi iruta jya hejuru | ||||||||||
| D | |||||||||||
| - | |||||||||||
| E | |||||||||||
| - | |||||||||||
| F | |||||||||||
| - | Findi findi irutwa na so araroga | ||||||||||
| - | Fatako niyo gabo | ||||||||||
| - | |||||||||||
| - | |||||||||||
| - | |||||||||||
| - | |||||||||||
| G | |||||||||||
| - | Gacamigani niwe gaca bitega | ||||||||||
| - | Gahimandyadya na Kajogora baranywanye | ||||||||||
| - | Gashiramazizi ka Ntibazirikana rubanda rushishwa nabi | ||||||||||
| - | Gatindi ka Gateneneko yakenyeye agahu agateneneko agacishamo agakumwe, ati mbe bahungu no mu cyi niko bizahora bimeze? | ||||||||||
| - | Gesa ubw'iyo, ubwo ino ntiburera | ||||||||||
| - | Gira so yiturwa indi | ||||||||||
| - | Gishira ibyara ntigishira amazi | ||||||||||
| - | Guherekeza utagushaka bitera inzira agahinda | ||||||||||
| - | Gusaza ni ugusahurwa | ||||||||||
| - | Gusekera utagushaka bitera imbeho mu menyo | ||||||||||
| - | Gusera intanyurwa ni ugusesa | ||||||||||
| - | Gushaka ni ugushobora | ||||||||||
| - | Gusoma mubi biruta kwirigata | ||||||||||
| H | |||||||||||
| - | Haguma umwami, ingoma irabazwa | ||||||||||
| - | Hasura uwariye | ||||||||||
| - | Hataka nyirubukozwemo, nyirubuteruranwe n'akebo akinumira | ||||||||||
| - | Hobe hobe itera ibinyoro | ||||||||||
| I | |||||||||||
| - | Iba ibyegereye byakizaga, urufunzo ntirwahiye | ||||||||||
| - | Iba imwe ikakuvana mu ijana | ||||||||||
| - | Ibanga ni irya babiri | ||||||||||
| - | Ibihanga bibili ntibitekwa mu nkono imwe | ||||||||||
| - | Ibihe biha ibindi | ||||||||||
| - | Ibihembe by'intama ntawe umenya iyo bikura bigana | ||||||||||
| - | Ibirenge bijya imbu kujya imbere | ||||||||||
| - | Ibisa birasabirana | ||||||||||
| - | Ibitari mo Imana ntibirama | ||||||||||
| - | Ibitwenge by'inkoko bishirira mu kwayura | ||||||||||
| - | Ibize nabi uyima ifu | ||||||||||
| - | Ibuguma ntishobora isibo | ||||||||||
| - | Ibuguma y'umushino imira imikangara itanu | ||||||||||
| - | Ibuye ryabonetse ntiryica isuka | ||||||||||
| - | Ibyara mweru na muhima | ||||||||||
| - | Ibyagiye kera ibyagurukana irago | ||||||||||
| - | Ibyaye amamasa yicungura amarago | ||||||||||
| - | Ibyaye ikiboze iracyirigata | ||||||||||
| - | Ibyo abahutu birya ubahutaje | ||||||||||
| - | Ibyo abapfu birya abapfumu | ||||||||||
| - | Ibyo ejo bibara abo ejo | ||||||||||
| - | Ibyo ihaha birushya ihambira | ||||||||||
| - | Ibyo isi ni amabanga | ||||||||||
| - | Icyizere cyiraza amasinde | ||||||||||
| - | Icyo imbwa yanze umanika aho ireba | ||||||||||
| - | Icyo umutima ushaka, amata aguranwa itabi | ||||||||||
| - | Ifuni y'imboro iruta umujyojyo w'igituba | ||||||||||
| - | Igihiswe kirabora na nyiracyo akabora | ||||||||||
| - | Igihugu kidakubita imbwa cyorora imisega | ||||||||||
| - | Igishongore cy'umugore ni nk'icyo imbwa | ||||||||||
| - | Igikeri cyakandagiwe n'inka kiti: uko zivuze nyamahembe | ||||||||||
| - | Igisiga cy'urwara rurerure kimennye inda | ||||||||||
| - | Igiti cyatewe n'Imana ntigihungabanywa n'umuyaga | ||||||||||
| - | Igiti cyiswe umwana ntigicanwa | ||||||||||
| - | Igiti kigororwa kikiri gito | ||||||||||
| - | Igiti kimwe nticyubaka inzu | ||||||||||
| - | Igiti uzacana umusaza agitera acyiri umusore (Igiti umugabo azacana agitera akiri umusore) | ||||||||||
| - | Iguguna umuhini yototera isuka | ||||||||||
| - | Ihene bayita mweru ikirirwa itarishije | ||||||||||
| Ihene irishiriza ku burebure bw'ikiziriko | |||||||||||
| - | Ihene mbi ntuyizirika ho iyawe | ||||||||||
| - | Ihene mbi yanga mwabo | ||||||||||
| - | Iherezo riruta intangiriro | ||||||||||
| - | Ihiye nabi uyima ifu | ||||||||||
| - | Ihunga umurinzi igwa ruhabo | ||||||||||
| - | Ijambo ribi rivana imboro mu gituba | ||||||||||
| - | Ijisho ridahuze ntirihaka | ||||||||||
| - | Ijisho rikwanga nturiyoberwa | ||||||||||
| - | Ijisho ry'imbwa ntiribuza umugabo kurya utwe | ||||||||||
| - | Ijisho ry'umukunzi rikuririra ripfuye | ||||||||||
| - | Ijisho ry'undi ntirikurebera umugeni | ||||||||||
| - | Ijya kurisha ibanza ku rugo | ||||||||||
| - | Ikimuga kiruta igiyuro | ||||||||||
| - | Ikinyoni cy'urwara rurerure kimena inda | ||||||||||
| - | Ikinyoni kigurutse kitavuze bacyita igishwi | ||||||||||
| - | Imana ifasha uwifashije | ||||||||||
| - | Imana ihora ihoze | ||||||||||
| - | Imana iraguha ntimugura | ||||||||||
| - | Imana irara ahandi igataha i Rwanda | ||||||||||
| - | Imandwa z'abatindi zigira iyazo mirindi | ||||||||||
| - | Imbaraga nke zitera imico myiza | ||||||||||
| - | Imbeba yakandagiye umwite w'injangwe iti: ubugabo bwari aha! | ||||||||||
| - | Imbeba yakubise amabya ku ishyiga iti ntacyo bitwaye hazashibuka andi | ||||||||||
| - | Imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y'urusyo ihakura inda y'urubati | ||||||||||
| - | Imbitsi ya cyane ibikira mukeba | ||||||||||
| - | Imboro mbi ni idafite ifaranga | ||||||||||
| - | Imboro mbi ni itabyara | ||||||||||
| - | Imboro nyamuniga iruta imboro rurizo | ||||||||||
| - | Imbura gihana yabuze gihamba | ||||||||||
| - | Imbuto y'umugisha isoromwa ku giti cy'umuruho | ||||||||||
| - | Imbwa yigannye inka kunnya mu rugo (barayikubita) irabizira | ||||||||||
| - | Imbwa y'umugabo irutwa n'umugabo w'imbwa | ||||||||||
| - | Iminsi iteka inzovu mu rwabya | ||||||||||
| - | Iminsi ikona inzovu (ingwe) | ||||||||||
| - | Iminsi irasa ariko ntihwana | ||||||||||
| - | Iminsi ivuguta nta muvuba | ||||||||||
| - | Iminsi ni imitindi | ||||||||||
| - | Iminsi umugabo amara kwa mukeba si yo amara ikuzimu | ||||||||||
| - | Iminsi yira ari myinshi igahimwa n'umwe | ||||||||||
| - | Iminsi y'umujura ni mirongo ine | ||||||||||
| - | Imirimo ibiri yananiye impyisi | ||||||||||
| - | Imishishi y'imishino ntishira inogonora | ||||||||||
| - | Imitunu y'igikeri ntiyirukanye abavomyi | ||||||||||
| - | Imitunu y'urukwavu ntibuza ishyamba gushya | ||||||||||
| - | Impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi | ||||||||||
| - | Impamvu ingana ururo | ||||||||||
| - | Impfizi ibyara uko ibyagiye | ||||||||||
| - | Impfizi izira izayontigira inyishyu | ||||||||||
| - | Impfizi ntiyimirwa | ||||||||||
| - | Impfubyi ibaga yotsa | ||||||||||
| - | Impfubyi yunvira mu rusaku | ||||||||||
| - | Imfura zisangira amata ntizisangira amaraso | ||||||||||
| - | Impyisi barayibwiye bati amayira arafunze, iti: nari nsanzwe nigendera bugorobye | ||||||||||
| - | Impyisi y'iwanyu ikurya ikurundarunda | ||||||||||
| - | Incyuro mbi yashubije Nkundiye iwabo | ||||||||||
| - | Inda ibyara mweru na muhima | ||||||||||
| - | Inda irya ikagucura iyo itatse ntuyumva | ||||||||||
| - | Inda mbi (irimo urwango) uyiha amata ikaruka amaroso | ||||||||||
| - | Inda nini yishe ukuze | ||||||||||
| - | Inda yarayemo ubusa iramukana inzigo | ||||||||||
| - | Inda y'umwanzi (yakwanze) uyiha amata ikaruka amaraso | ||||||||||
| - | Indambirwa y'iminsi yenda umurwayi | ||||||||||
| - | Indashimwa yahawe urutugu irutwarana n'ijosi | ||||||||||
| - | Indyarya ihimwa n'indyamirizi | ||||||||||
| - | Indyarya ebyiri iyo ziryamanye, bucya ntayenze indi | ||||||||||
| - | Ingabo y'umugore iragushora ntigucyura | ||||||||||
| - | Inganyi ya cyane iganyira nugira ngo awa | ||||||||||
| - | Ingendo y'undi iravuna | ||||||||||
| - | Ingeso ipfa nyirayo yapfuye | ||||||||||
| - | Ingoma idahora ni igicuma | ||||||||||
| - | Ingona zirya bamwe abandi bambuka | ||||||||||
| - | Ingurube ibyaye ntiribwa n'imbwa | ||||||||||
| - | Ingwe ikurira umwana ikakurusha kurakara | ||||||||||
| - | Ingwe ntiyari izi gufata ijosi yarabwirijwe | ||||||||||
| - | Injangwe yaraye hanze bayita inturo | ||||||||||
| - | Inka nke zigukwera nka so | ||||||||||
| - | Inka ya Nkoronko igira inkomoko | ||||||||||
| - | Inka yikoma isazi aho igeza umurizo | ||||||||||
| - | Inkingi imwe ntigira inzu | ||||||||||
| - | Inkoko iriwabo ishomba umukara | ||||||||||
| - | Inkokokazi iteteza nk'izindi bati ngiyo kanwa kabi | ||||||||||
| - | Inkoko yaraye hanze bayita (iba yabaye) inkware | ||||||||||
| - | Inkomyi y'amabyi irayitera | ||||||||||
| - | Inkonda z'umwana w'undi zirarura | ||||||||||
| - | Inkongoro ya Dede inywera mo Dede wenyine | ||||||||||
| - | Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo | ||||||||||
| - | Inkoni ivuna igufwa ntivuna ingeso( ntigera ku ngeso) | ||||||||||
| - | Inkono ntihira ikibatsi ihira ikibariro (inkono ihira igihe, ntihira ikibatsi) | ||||||||||
| - | Inkono zisumbanya imbyiro | ||||||||||
| - | Inkora busa ibagara ibijumba | ||||||||||
| - | Inkotsa ivuga nk'izindi bakayamagana (ngo ngiyo kanwa kabi) | ||||||||||
| - | Inkovu icitse irushya abavuzi | ||||||||||
| - | Inkubisi yacyane irayitera (irayitarukiliza) | ||||||||||
| - | Inkunguzi y'inkware yashotse agaca kayireba | ||||||||||
| - | Inkunguzi y'umuhutu yivuga mu batutsi | ||||||||||
| - | Inkunguzi y'urukob'irihiga? | ||||||||||
| - | Inkunzi y'imiryango ikobora rugongo | ||||||||||
| - | Inkunzi y'imiryango icika inkangu mu nnyo | ||||||||||
| - | Inkuru mbarirano iratuba | ||||||||||
| - | Inkuru mbi ntiyoberana | ||||||||||
| - | Inkurura butindi ihakwa n'uhanyaze | ||||||||||
| - | Inkururarusya iswika nyirasenge | ||||||||||
| - | Inkware (igiye cyera) itura mu itongo ry'uwayihigaga | ||||||||||
| - | Inkware yinyabugingo yatoreye mwitongo ryuwayihigaga | ||||||||||
| - | Inshakura irongorwa kabiri | ||||||||||
| - | Inshuti ni iyo musangira mukayaga | ||||||||||
| - | Insina ngufi ntawe utayigera( ntawe utayicaho ikoma) | ||||||||||
| - | Insuti ziba nyinshi, iyo mwambaranye ubusa iraguma- | ||||||||||
| - | Inshyuro mbi yashubije Nkundiye iwabo | ||||||||||
| - | Intamenya y'umugabo irira ku muziro | ||||||||||
| - | Intare ipfuye irutwa n'isazi nzima | ||||||||||
| - | Intasi y'impyisi yabira maka | ||||||||||
| - | Intege nke ntizikina zirarwana | ||||||||||
| - | Intege nke zitera imico myiza | ||||||||||
| - | Intenge itari iyawe, uratoboroza (cueillir un fruit non mûr) | ||||||||||
| - | Inyamaswa idakenga yicwa n'umututizi | ||||||||||
| - | Inyamibwa y'imboro ni ishyutwe | ||||||||||
| - | Inyiturano y'umuhutu ni umusuzi | ||||||||||
| - | Inyongera mbi ni imisuha | ||||||||||
| - | Inyoni iguruka yisunze agati | ||||||||||
| - | Inyoni ivuye mu cyari itaramenya kuguruka bayifatisha intoki | ||||||||||
| - | Inzigo y'imboro ihozwa indi | ||||||||||
| - | Inzira ntibwira umugenzi | ||||||||||
| - | Inzoga ni imfura ikanyobwa n'imfura | ||||||||||
| - | Inzoka yakwanze uyiha amata ikaruka amaraso | ||||||||||
| - | Inzu y'umwanzi niyo uvanyeho agasakamburiro ugira uti ahiii (burya uba ukoze). | ||||||||||
| - | Irya mukuru riratinda ariko ntirihera | ||||||||||
| - | Iryo wavuze urarihacyishwa | ||||||||||
| - | Isari iyo isumbye isesemi, umugabo asubira ku cyo yangaga | ||||||||||
| - | Isazi yaswitse urutare iti: birabe ntangare ntanga yange | ||||||||||
| - | Isazi y'ubute ntirya igisebe | ||||||||||
| - | |||||||||||
| - | Ishira amenyo ntishira amerwe | ||||||||||
| - | Ishyano rigusanze mu buriri uraryerekera | ||||||||||
| - | Isi ntigira inyuturano | ||||||||||
| - | Isoni zirisha uburozi | ||||||||||
| - | Isuka ibagara ubucuti ni akarenge | ||||||||||
| - | Isuku igira isoko | ||||||||||
| - | Isuri isambira byinshi igasohoza bike | ||||||||||
| - | Isuri iyo isumbye isesemi umugabo asubira ku cyo yanze | ||||||||||
| - | Ishyano rigwira nyirumugore umwe | ||||||||||
| - | Itanga ishatse (Imana) | ||||||||||
| - | Itegeko rirusha ibuye kuremera | ||||||||||
| - | Ivu rihoze ryotsa inzu | ||||||||||
| - | Iyagukanze ntijya iba inturo | ||||||||||
| - | Iyaguye ntayo itayigera ihembe | ||||||||||
| - | Iyahigaga yahiye ijanja | ||||||||||
| - | Iyakaremye ni yo ikamena | ||||||||||
| - | Iyaseseye ntiyugururirwa | ||||||||||
| - | Iyakitse ntawe utayikora mu nda | ||||||||||
| - | Iyihuse ibyara ibihumye | ||||||||||
| - | Iyimiye mu gisigati ibarirwa bose | ||||||||||
| - | Iyo abavandimwe bavumbitse akaguru, uvumbura akawe | ||||||||||
| - | Iyo agahararo gashize uwahekwaga arigenza | ||||||||||
| - | Iyo agashungo gashize, agashino kayora ivu | ||||||||||
| - | Iyo amazi abaye make, aharirwa impfizi | ||||||||||
| - | Iyo bavuze ibigoramye, imihoro ihaguruka mbere | ||||||||||
| - | Iyo butarira mukaso aba nyoko | ||||||||||
| Iyo iminsi ihuze urayiba | |||||||||||
| - | Iyo inzovu yerekeye hirya uyipfura urutsinga | ||||||||||
| - | Iyo inzovu zirwanye, ibyatsi birahababarira | ||||||||||
| - | Iyo isari yasumbye iseseme, umugabo asubira kucyo yanze (yifuza icyo yangaga) | ||||||||||
| - | Iyo ngira ntya yari ijambo ni uko yaje nyuma | ||||||||||
| - | Iyo nyokobukwe akunze ukurura ihururu | ||||||||||
| - | Iyo umutindi yanitse ntiriva | ||||||||||
| - | Iyo urugo rwarazwe imishino, umwana w'umukobwa avukana itanu | ||||||||||
| - | Iyo usanze imbwa yuriye igiti, uhita ubaza uwayurije | ||||||||||
| - | Izina ni ryo muntu | ||||||||||
| - | Izisangirira mu kibumbiro zikubitana amahembe | ||||||||||
| - | Izotanye zisigana ivu | ||||||||||
| J | |||||||||||
| - | |||||||||||
| K | |||||||||||
| - | Kabutindi itera umugore kwikuruza | ||||||||||
| - | Kabutindi igumbashya inkoko | ||||||||||
| - | Kamenyero yenze nyina | ||||||||||
| - | |||||||||||
| - | Kami k'umuntu ni umutima we | ||||||||||
| - | Kanga mu jisho ntikanga mu kanwa | ||||||||||
| - | Karabaye ntiyendwa | ||||||||||
| - | Kiriziya yakuye kirazira | ||||||||||
| - | Kirya abandi bajya kucyirya kikishaririza | ||||||||||
| - | Kitirirwa umwana kagatera nyina akabondo | ||||||||||
| - | Kora ndebe iruta vuga numve | ||||||||||
| - | Kuba imbwa si ukumoka | ||||||||||
| - | Kubaho kw'imishwi, si impuhwe z'agaca | ||||||||||
| - | Kubana imboro ndende siko guswera neza | ||||||||||
| - | Kubwira utumva ni nko guta inyuma ya Huye | ||||||||||
| - | Kubyara ni ugusubiza ingobyi imugongo | ||||||||||
| - | Kugabirwa kwitura kurutwa n'igihango cy'umucyene | ||||||||||
| - | Kugenda bitera kubona | ||||||||||
| - | Kugera kure siko gupfa | ||||||||||
| - | Kure ni munda | ||||||||||
| - | Kuramutsa utagushaka bitera imbavu imisonga | ||||||||||
| - | Kurya bike ni ukubikena | ||||||||||
| - | Kuvuga menshi siko kuyamara | ||||||||||
| - | Kuvugisha ukuri ntibyica umutumiranoKuvugaKuvuga | ||||||||||
| - | Kuzinduka kw'inkoko ntikwayibujije kunnya ku butanda | ||||||||||
| - | Kwa Bugabo bavuza induru, kwa Bwoba havuga impundu | ||||||||||
| - | Kwa nyokorome uherekwa na nyoko | ||||||||||
| - | Kwikiriza ntibibuza uwanga kwanga | ||||||||||
| L | |||||||||||
| - | Libara uwariraye | ||||||||||
| M | |||||||||||
| - | Maguru ya sarwaya yasize imvura n'umuyaga | ||||||||||
| - | Mpana umupfu yananira nkamwoshya | ||||||||||
| - | Mukuru w'ijambo ni irindi | ||||||||||
| - | Mu nda ni kure | ||||||||||
| - | Mwa nyina wundi ni mwa nyiranyenga | ||||||||||
| (SUITE) | |||||||||||
     Murashaka ko umuco nyarwanda ukomeza mu bana
bacu?
 
Ni mutwoherereze imigani
